Umunyarwenya Kadudu wari umaze iminsi atekereza uko yabona ibihumbi 200 Frw ngo atangire ubucuruzi bw’ ibiraha. Icyo cyifuzo cyabaye impamo ku mugoroba wo ku wa 13 Ugushyingo 2025, ubwo muri Camp Kigali haberega igitaramo cya Gen-Z Comedy Show.
Muri iki gitaramo habaye byinshi, ariko icyatunguye abantu ni uko Richard Nick Ngendahayo yahaye Kadudu ibihumbi 500 Frw. Aya mafaranga yamushimishije cyane kuko ngo ni ubwa mbere yari ayafashe mu ntoki.
Richard Nick, uri kwamamaza igitaramo azakorera muri BK Arena ku wa 29 Ugushyingo 2025, yari umwe mu batumiwe mu gace kitwa “Meet Me Tonight”, aho yagiranye ikiganiro n’abari aho maze anaha Kadudu iyo mpano y’amafaranga.
Kadudu yavuze ko yari atarabona Richard amaso ku maso, kandi kubona umuntu ufite izina rikomeye akaguha amafaranga bingana gutyo byamukoze ku mutima. Yavuze kandi ko aya mafaranga azayatekerezaho neza kugira ngo ayakoreshe mu gishoro cyamwinjiriza.




