Umuhanzi w’icyamamare Rihanna yemeje ko atwite inda y’umwana wa gatatu ubwo yitabiraga ibirori bya Met Gala byabereye i New York. Yari yambaye ikoti rya Marc Jacobs, agenda asekera abafotora ubwo yageraga ku itapi itukura.
Rihanna w’imyaka 37, hamwe n’umukunzi we A$AP Rocky, basanzwe bafitanye abana babiri: RZA wavutse muri Gicurasi 2022 na Riot wavutse muri Kanama 2023. A$AP Rocky, umwe mu bategura ibi birori, yashimangiye ibyishimo byabo agira ati: “Ni cyo gihe cyo kwereka abantu icyo turiho.”
Ibirori bya Met Gala by’uyu mwaka byari bifite insanganyamatsiko igaragaza imyambarire y’abagabo: “Superfine: Tailoring Black Style.” Ibyamamare bitandukanye byagaragaye mu myambaro idasanzwe, barimo Zendaya, Diana Ross, Lewis Hamilton, Lupita Nyong’o, Cardi B n’abandi.
Rihanna asanzwe azwiho ubuhanga mu gutangaza inkuru zijyanye no gutwita kwe. Yabikoze no mu 2022 ubwo yatangaje ko atwite bwa mbere, ndetse no muri Super Bowl 2023 aho yahishuye ko atwite umwana wa kabiri.




