RMC yabaye yisubiriye ku cyemezo cyayo cyo kwandika chaînes za YouTube

Urwego rw’Abanyamakuru Nyarwanda Bigenzura (RMC), rwatangaje ko rwabaye ruhagaritse icyemezo rwari rwafashe mu minsi mike ishize cy’uko abafite imiyoboro ya YouTube (chaînes) bifashisha mu gutangaza amakuru bagomba kwihutira kuyandikisha.

Mu byumweru bigera kuri bibiri bishize ni bwo RMC yari yasabye abakoresha YouTube kwandikisha chaînes zabo, gusa icyo cyifuzo nticyakirwa neza na benshi mu bafite iriya miyoboro bagaragazaga ko isanzwe ari imbuga nkoranyambaga nk’izindi, bityo ko RMC nta bubasha ifite bwo kugenzura ibishyirwa kuri YouTube no ku zindi mbuga nkoranyambaga, ngo kuko zitagendera ku mahame agenga itangazamakuru.

Amakuru yavugaga ko uwandikisha chaîne ye muri RMC yagombaga kwishyura 50,000Rwf yo kwiyandikisha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC, Mugisha Emmanuel, yari yasobanuye ko abasabwa kwiyandikisha ari abashaka gukoresha YouTube bakora itangazamakuru kinyamwuga, ni ukuvuga ibinyamakuru bikora akazi ka buri munsi ko gutara inkuru mu baturage, kuzitunganya no kuzitangaza hakoreshejwe umuyoboro wa YouTube.

Ngo impamvu yo gutangira kugenzura za chaînes za YouTube channels nk’ibitangazamakuru byigenga, ni uko gutara inkuru no kuzitangaza bigomba gukorwa kinyamwuga, hisunzwe itegeko rigenga itangazamakuru mu Rwanda, itegeko ryo kubona amakuru, n’amahame y’umwuga w’itangazamakuru.

RMC kandi yari yasobanuye ko yafashe uriya mwanzuro bivuye ku birego by’abaturage yagiye yakira, aho byinshi muri byo ngo ari ibyaregegaga abakora itangazamakuru ryo kuri murandasi, aho ngo bashinjwaga kwica zimwe mu ngingo z’amahame agenga umwuga w’itangazamakuru.

Mu itangazo ryaraye risohowe n’Umuyobozi wa RMC, Barore Cléophas, yavuze ko kwandika chaînes za YouTube byari “icyifuzo cyatanzwe n’abakora itangazamakuru bakoresha umuyoboro wa YouTube kugira ngo bite ku babakurikira nk’abakora itangazamakuru ry’umwuga.”

Barore yunzemo ko “RMC yafashe icyemezo cyo gukomeza kugisha inama mu rwego rwo kunoza iyi serivisi. Ku bw’ibyo, kwandika bibaye bihagaritswe.”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *