Umutoza ukomoka muri Brazil, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo bakunze kwita Robertinho yamaze kumvikana n’ikipe ya Rayon Sports.
Robertinho wanyuze muri Rayon agiye kuyigarukamo mu gihe cy’umwaka umwe.
Nyuma y’uko batandukanye n’umutoza mukuru Julien Mette, Rayon Sports yahise itangira ibiganiro na Robertinho na we utari ufite akazi.
Amakuru avuga ko Robertinho azizanira umutoza wungirije uziyongera kuri Lebista Ayabonga uzakomeza kuba umutoza wongera imbaraga ndetse na Mazimpaka André wagizwe umutoza w’abanyezamu ndetse Robertinho yanatoje.
Robertinho w’imyaka 64 niwe uheruka guhesha Rayon Sports Igikombe cya Shampiyona yatwaye mu 2019. Si ibyo gusa kuko ni nawe wayigejeje muri ¼ cya CAF Confederation Cup igasezererwa na Enyimba yo muri Nigeria.



