Hari ababyeyi bo mu karere ka Rubavu batewe impungenge ndetse batabariza abana bakoreshwa imirimo ivunanye mu binombe bibumba amatafari, ndetse n’ababikoreza amabuye akoreshwa mu bwubatsi.
Aba bana usanga bakoreshwa imirimo ivunanye biganjemo abo mu mirenge ya Nyundo na Rugerero, aho usanga abiganje muri iyi mirimo bakomoka mu miryango ikennye, aho bo bivugira ko baba bari gushaka ubuzima.
Muri iki cyumweru dusoje, ubwo umunyamakuru wa Bwiza.com yageraga mu murenge wa Nyundo yasanze abana biganjemo ab’imyaka irindwi kugeza kuri 13, barimo guca inshuro bashaka igitunga imiryango yabo, ibyo bamwe mu babyeyi banenga bavuga ko imiryango yabo yagafashijwe n’ubuyobozi, abana ntibabe ibitambo by’imibereho mibi y’imiryango yabo.
Mukarukundo wo mu murenge wa Nyakiliba ati “Aba bana baza muri iyi mirimo ivunanye kubera imiryango yabo ikennye, nta kundi kunanirana, baba barimo gushakisha igitunga imiryango yabo, dore ko habayeho uburyo ubuyobozi bwabafasha bajya ku ishuri.”
Undi muturage yagize ati “Aba bana bakwiriye gufashwa, kuko bataza muri iyi mirimo kubera kwanga ishuri ahubwo bajyayo bakirukanwa kuebera ababyeyi babo baba batarabashije kubishyurira ayo kurya.”
Icyo aba babyeyi bahurizaho ni uko iyo imiryango iba mu bukene bitera abana babo kwisanga mu buzima bubi, bagasaba ubuyobozi gutabarira hafi.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper avuga ko bitemewe ko abana bakoreshwa imirimo ivunanye kuko abayibakoresha nkana amategeko ahari yo kubahana.
Ati “Duhora tubikangurira ababyeyi ko bitemewe gukoresha abana imirimo ivunanye, kuko ababikora amategeko yo kubahana arahari, iyo tubonye aho byabaye duhita tuhatangira urugero kugira ngo abandi barebereho ko bitemewe.”
Akomeza avuga ko ari inshingano za buri wese ubonye aho umwana akoreshwa imirimo ivunanye, ko aba akwiriye kubimenyesha inzego zibishinzwe, kugira ngo ikibazo gikurikiranwe ibimenyetso bitarasibanganywa.
Mu bushakashatsi bwa Komisiyo y’igihugu y’ uburenganzira bwa muntu, bwasohotse muri Gicurasi, 2020 bwagaragaje ko impamvu za mbere abana bakoreshwa imirimo ivunanye ahanini biterwa n’ubukene butuma bajya gushaka aho bakora bikarangira bagiye mu mirimo itajyanye n’Ikigero barimo.
Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bana 421 mu turere 11 aho wasangaga abenshi bari mu cyiciro cya mbere n’icyakabiri cy’ubudehe.
Itegeko rivuga iki?
Itegeko ry’umurimo ryo mu 2018 mu ngingo ya 5 ivuga ko Imyaka fatizo yo gutangira gukora akazi gutangira gukora akazi ari cumi n’itandatu (16).
Rikomeza risobanura ko Icyakora, umwana uri hagati y’imyaka cumi n’itatu (13) na cumi n’itanu (15) yemerewe gukora gusa imirimo yoroheje mu rwego rwo kwitoza umurimo.
Ibihano ku bakoresha abana batarageza ku myaka
Ibiteganywa mu Itegeko no N° 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda, umukoresha wo mu bigo byanditse uzakoresha umwana cyangwa uzagaragaraho uruhare urwo arirwo rwose rutuma umwana akoreshwa imirimo mibi azacibwa amande ari hagati y’ibihumbi magana atanu (500,000Frw) kugeza ku mafaranga miliyoni imwe y’u Rwanda (1,000,000 Frw).
Umukoresha mu bigo bitanditse uzakoresha umwana cyangwa uzagaragaraho uruhare urwo ari rwo rwose rutuma umwana akoreshwa imirimo mibi, by’umwihariko uzakoresha abana imirimo yo mu ngo hanze y’Umuryango azacibwa amande ari hagati y’ibihumbi ijana (100,000Frw) kugeza ku mafaranga ibihumbi magana atanu (500,000 Frw).
Nanone kandi, umukoresha wese yaba uwo mu bigo byanditse cyangwa ibitanditse uzagaragaraho uruhare urwo ari rwo rwose rutuma umwana akoreshwa imirimo mibi, ashobora guhagarikirwa imirimo by’agateganyo mu gihe kiri hagati y iminsi irindwi (7) n’ukwezikumwe (1).
Ibihano biteganyijwe ku Babyeyi
Umubyeyi wese uzakoresha umwana imirimo mibi cyangwa uzagaragaraho kutita ku nshingano ze bigatuma umwana we cyangwa uwo arera akoreshwa imirimo mibi azahanishwa kimwe mu bihano bikurikira:
Kwihanangirizwa mu ruhame mu nama y’umudugudu cyangwa ku muganda;
Gucibwa amande angana n’ibihumbi icumi (10,000 rwf) ku mubyeyi wese utita ku Inshingano ze zo kwita ku burere bw’umwana we cyangwa uwo arera bikamuviramo kuba inzererezi no gukoreshwa imirimo mibi;
Ay’amande azajya acibwa n’Umugenzuzi w’Umurimo ku rwego rw’Akarere cyangwa n’undi wese uri mu Rwego rw’Akarere rushinzwe gukumira no kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana wabiherewe ububasha n’Ubuyobozi bw’Akarere; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Akagali.
Amande yose yaciwe azajya yishyurwa kuri konti y’Akarere aho ikosa ryakorewe.






