Bamwe mu bakobwa bo mu murenge wa Cyanzarwe w’akarere ka Rubavu, baravuga ko hari umuhungu wirirwa ubasambanya ndetse akanabakubita; bagasaba inzego zibishinzwe kumuryoza ihohotera abakorera.
Uwo aba bakobwa bahurizaho ni uwitwa Olivier wo mu kagari ka Rwangara muri Cyanzarwe.
Amakuru BWIZA yahawe n’abaturage bo muri kariya gace ni uko hari na bamwe mu bagabo b’aho uyu musore yaba yaragiye atema mu minsi yashize.
Umukobwa witwa IGIHOZO Divine ni umwe mu bavuga ko basambanyijwe ku ngufu n’uriya musore.
Avuga ko Olivier yigeze kumusanga aho yakoreraga mu kabari ari kumwe n’abandi bahungu babiri, bamusambanya ku ngufu babanje kumufatiraho umupanga.
Yagize ati: “Uwo muhungu yasanze ndi gucuruza ari njyewe uri yo njyenyine, ni uko aramfata ari kumwe n’abandi bahungu babiri. Na ba Gitifu icyo gihe barabimenye. Icyo gihe bandongoye bafite n’umuhoro bakajya bawungera ku itako.”
IGIHOZO avuga ko nyuma yo gusambanywa n’uriya muhungu yatanze ikirego, gusa birangira atorotse nyuma yo gucikishwa n’iwabo.
Uwiduhaye Sifa ni undi mukobwa wa gatatu uvuga ko yasambanyijwe ku ngufu n’uriya muhungu.
Uyu mukobwa w’imyaka 19 y’amavuko avuga ko “Olivier yamfashe ku ngufu ari kumwe n’ikindi gihungu cy’igikara. Baramfashe mbonye bagiye kunkubita no kuntemesha akuma bari bafite, ndababwira nti ‘aho kugira ngo munyice nimureke mbahereze ku neza’, mba ndemeye.”
Uyu mukobwa avuga ko nyuma yo gusambanywa yamaze iminsi itatu aryamye, kuko yari yakomerekejwe cyane.
Uwiduhaye avuga ko mu minsi ishize yanyuzweho na Olivier nanone wari kumwe na mugenzi we baramuhamagara, birangira bamuhondaguye bamugira intere.
Kuri iyi ncuro bamukubita ngo bashakaga kumwambura ikoti rishya yari yambaye, ndetse icyo gihe yaratabaje anabura uwamutabara.
Uyu mukobwa avuga ko mu busanzwe uriya Olivier afite agatsiko k’insoresore zibarirwa mu icumi basanzwe bagendana, gusa akaba ari we “wazengereje abantu.”
Abajijwe niba nta kirego yaba yaratanze nyuma yo guhohoterwa, Uwiduhaye yavuze ko “kubera ko Olivier asanzwe ari umugome ahantu hose nagize ngo ninjya kumurega arahita anyica.”
Cyo kimwe na mugenzi we, Uwiduhaye avuga ko uriya muhungu yafatwa akaryozwa ihohotera yakoze.
Undi uvuga ko yahohotewe n’uriya muhungu ni umukobwa witwa Uwimpuhwe Joyeuse usanzwe akorera mu kabari k’ahitwa Ryabizige.
Uyu mukobwa avuga ko bwa mbere uriya musore yagiye aho akorera yitwaje umupanga n’inkoni, amubwira ko ari kumushaka. Icyo gihe ngo undi yamusubije ko nta mwanya afite, ibyo nyamusore yafashe nko “kumusuzugura kandi nta muntu ujya umusuzugura.”
Indi ncuro ngo Olivier ngo yagiye aho Uwimpuhwe akorera nanone afite inkoni n’umupanga, amuhubanuza muri Comptoir y’akabari akoreramo amujyana inyuma mu gikari.
Icyo gihe ngo uyu muhungu yamubwiye ko bajya gutemberana ahitwa mu Kibaya, gusa aza kuburirwa n’undi muntu ko byari amaco yo kumufata ku ngufu.
Uwamuhaye amakuru ngo yamubwiye ko Olivier atagombaga kumufata ku ngufu ari umwe, ko ahubwo yari kumusangira na bagenzi be basanzwe bagendana.
Icyo gihe kandi ngo uwo muhungu yamubajije amafaranga umuntu ashobora kumwishyura mu gihe baba baryamanye, undi amusubiza ko aticuruza.
Uwimpuhwe avuga ko Olivier yahise amukubita inkoni yari afite ngo kuko atakagombye kumusubiza atyo.
Ku yindi ncuro uyu muhungu ngo yamusanze aho akorera amutegeka ko akuramo ishati yari yambaye akayimuha, undi amubwira ko ari yo yonyine agira.
Yakomeje agira ati: “Icyo gihe yamfashe amabere arayakanda mbura umwuka, ndapfukama musaba imbabazi. Byarangiye muhaye ya shati nti ‘twara, akatari amagara bajya mu isoko.”
Ibi ngo byabaye nyuma y’umunsi umwe Olivier na bagenzi be bashatse kumusambanyiriza mu kabari akoramo, gusa bikaba ngombwa ko abacika akoresheje amayeri.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe, yemereye BWIZA ko uyu musore uvugwaho guhohotera bariya bakobwa kuri ubu yafashwe akaba afunzwe.
Ati: “Uwitwa Olivier yatawe muri yombi afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Busasamana.”
Uyu muyobozi yavuze ko amakuru yo kuba hari abakobwa baba barasambanyijwe na we ari mashya [kuko afungiwe kurwana], ariko ko “mu gukora dosiye bariya bakobwa nibatanga amakuru yose n’abandi barafatwa kandi barazwi kuko baturukaga mu murenge wa Busasamana.”




One Response
Rubavu: Abakobwa baratabaza kubera ‘umuhungu wirirwa ubasambanya ku ngufu’
Erick uganda” kuva’umudugudu muhororo village kinyanzovu !!kokose ibyobikenya biracaba muricanzarwe ntatangayepe arikosimwa ntabwomuzi aho RB ibaga murampabaje mwabakobwamwe ibyobikenya RB ibibakuremo.