Kuri uyu wa Gatanu, itariki 27 Gashyantare, u Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 208 bagize imiryango 59 batashye ku bushake bava muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Aba Banyarwanda banyuze ku mupaka wa La Corniche OSBP i Rubavu, bajyanwa mu kigo cy’agateganyo cya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi, bakaba bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere.

Mu kubakira, Umuyobozi w’Akarere, Prosper Murindwa, yabasabye kwisanga mu gihugu cyabo, gufatanya n’abandi mu iterambere ry’Igihugu no kwita ku burezi bw’abana babo, hubahirizwa indangagaciro z’Ubumwe, kureba kure no kubazwa inshingano nk’inkingi icyerekezo cy’Igihugu cyubakiyeho.






