Kuri uyu wa Kane, itariki 19 Gashyantare, ku mupaka munini wa La Corniche OSBP, u Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 336 batashye bava muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo aho bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere, Prosper Mulindwa, mbere yo kujyanwa mu Kigo cy’agateganyo cya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi.

Abandi Banyarwanda benshi baherukaga kwakirwa ku itariki ya 10 Gashyantare, ku mupaka munini wa La Corniche OSBP mu Karere ka Rubavu, aho u Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 161 batashye baturutse muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bakiriwe nk’uko bisanzwe n’Umuyobozi w’Akarere, Prosper Mulindwa nyuma bajyanwa mu Kigo cy’agateganyo cya Kijote.
Umuyobozi w’Akarere yabahaye ikaze abizeza ko umuturage ari ku isonga. Yashimangiye ko serivisi zegerejwe abaturage zizabageraho uko bikwiye, abakangurira kwinjira mu muryango nyarwanda no kwitabira gahunda za Leta zirimo Inteko, umugoroba w’Imiryango, Umuganda n’izindi.




