Rubavu: Aborozi barembejwe n’abajura biba inka bakajya kugurisha inyama zazo muri Congo

Aborozi b’inka mu Karere ka Rubavu baratabaza nyuma y’uko inka zirenga 100, zimaze kwibwa mu mirenge ya Rubavu na Rugerero , mu gihe kitarenze amezi atandatu.

Ubu bujura ngo bukorwa n’abantu bitwikira ijoro bakazibagira hafi y’aho zibwe maze inyama bakazijyana kuzigurisha mu gihugu cy’abaturanyi.

Amakuru atangwa n’abaturage biganjemo aborozi bagiye bibwa , baganiriye n’itangazamakuru, bahamya ko izi nka zibwa bazibagira mu ntoki nijoro inyama zikajyanwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko icyo kibazo cyagaragaye ndetse kigihari, ariko kandi ngo ahanini byagiye bituruka ku burangare bw’aborozi kuko ngo bagiriwe inama yo gukumira ubwo bujura.

Ibi byatangajwe na bwana Mulindwa Prosper uyobora aka Karere ka Rubavu.

Ubujura bw’unka muri aka Karere, bwari buzwi cyane mu Murenge ya Nyabihu ahegereye inzuri za Gishwati, ariko kuri ubu ngo bwahinduye isura busigaye bukorerwa no mu ngo z’abaturage.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *