Amasanduku 32 yigeze gushyingurwamo imibiri y’abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu rwibutso rwa Nyundo ruherereye mu Karere ka Rubavu yarabuze, ushinzwe isuku no kururinda avuga ko yariwe n’umuswa, ajya kuyacana.
Nk’uko Kigali Today ibitangaza, mu 2012 urwibutso rwa Nyundo rwatembeyemo amazi y’umugezi wa Sebeya, imibiri 851 yari ishyinguwemo yimurirwa kuri Kiliziya, Katedarali ya Nyundo.
Mu 2017, hubatswe urwibutso rushya aho amazi y’umugezi wa Sebeya adashobora kugera, rumaze kuzura, tariki ya 9 Mata rwimurirwamo iyi mibiri yashyizwe mu masanduku mashya, 37 yari amaze gusaza na yo ashyirwamo, nk’ibimenyetso by’amateka.
Muri uku kwezi 2021, byagaragaye ko amasanduku 32 muri aya yashyizwe mu rwibutso rushya atakirimo, ayandi atanu yarakuwemo inzugi, ibitambaro byari biyatwikiriye bitagihari.
Ni bwo ushinzwe isuku no kurinda umutekano w’uru rwibutso yasobanuye ko aya masanduku yagiye kuyacana iwe mu rugo, ngo “kuko yari yarariwe n’umuswa.”
Iki gitangazamakuru kivuga ko tariki ya 23 Mata 2021, ubuyobozi bw’umuryango Ibuka wita ku barokotse jenoside, ubuyobozi bw’umurenge wa Nyundo n’ubw’Akarere ka Rubavu bwakoze inama yiga kuri iki kibazo.
N’ubwo umurinzi w’urwibutso yemeza ko yacanye aya masanduku, haracyakorwa iperereza mu gushakisha andi makuru y’irengero ryayo.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



