Bane barimo umwana w’imyaka 9 bo mu karere ka Rubavu, bagiye kwiba igitaka cyo kubumbamo amatafari ya rukarakara, ikinombe kirabagwira umwe ahasiga ubuzima.
Ibi byabereye mu murenge wa Rugerero, akagari ka Muhira, aho amakuru yamenyekanye saa mbili z’igitondo cyo kuri uyu wa kabiri, tariki23 Nyakanga 2024.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Rugerero, Bizimana Faustin, yahamirije BWIZA aya makuru.
Ati “N’impanuka yatewe n’ikinombe gicukurwamo itaka ryo kubumba amatafari ya rukarakara, aho cyagwiriye abantu 4, batatu barakomereka, umwe ahita yitaba Imana, bagicukuragamo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuko cyari cyarahagaritswe, ndetse bakaba batari abakozi ba nyiracyo, ahubwo buri wese yajyagamo gushaka igitaka.”
Akomeza avuga ko abakomeretse bari kwitabwaho mu Bitaro bya Gisenyi, mu gihe uwapfuye RIB yaje agasuzumwa abona gushyingurwa.
Abakomeretse barimo Ishimwe Christian w’imyaka 9, Uwamariya Pascaline w’imyaka 14, Nyiramajyambere Esperance w’imyaka 40 mu gihe uwapfuye ari Nizeyimana Florence w’imyaka 26.



