Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rubavu bavuga ko bakomeje kugwa mu bihombo byo kubura isoko ry’umusaruro wabo, kubwo kutagira umuhanda ubafasha kuwugeza ku isoko ku buryo bworoshye, mu gihe uwo bemerewe na Perezida Kagame bawutegereje amaso agahera mu kirere.
Uyu muhanda abaturage bo mu murenge wa Cyanzarwe bavuga bemerewe n’Umukuru w’Igihugu uzahuza uturere twa Rubavu na Nyabihu ariko unyure hafi n’umupaka w’Igihugu cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo witiriwe uw’umutekano.
Hakizimana Jerome, atuye mu kagari ka Rwanzekuma ati “Umuhanda warangiritse ku buryo hari ubwo babona umusaruro w’ibirayi n’ibitunguru bakabura uko bawugeza ku isoko, kuko imodoka ziwupakira ziba zabuze aho zinyura bigatuma bagurisha ku mafaranga make bikabashira mu gihombo gikabije. Kandi Perezida Kagame yatwemereye umuhanda ariko amaso yaheze mu kirere.”
Akomeza avuga ko babazwa no kuba bahinga bakeza bakabura uko bageza umusaruro ku isoko bigatuma n’igishoro bakibura, bagasaba ko ikorwa ry’uyu muhanda ryakwihutishwa.
Uwimana Daniel, atuye mu murenge wa Cyanzarwe, akagari ka Rwangara ho mu mudugudu wa Nyakabungo avuga ko uyu muhanda bemerewe n’umukuru w’Igihugu nuramuka ukozwe uzaborohereza ingendo ndetse n’igiciro bishyura kikagabanyuka.
Ati “Uyu muhanda uzatworohereza ingendo, igiciro kigabanyuke tujye tubasha kugeza umusaruro w’ibyo twejeje ku isoko bitaduhenze.”
Ndayambaje Innocent, atuye mu murenge wa Cyanzarwe, akagari ka Cyanzarwe ho mu mudugudu wa Cyanzarwe yagize ati “Uyu muhanda turawukeneye cyane ngo tubashe kugeza ibirayi twejeje ku isoko rya Gisenyi byoroshye, kuko iyo imvura yaguye ibyo twejeje ntibibona uko bigera ku baguzi.”
Akomeza avuga ko nk’abantu bakora ingendo ku igare bagenda bakumbagurika kugira ngo bagere mu mujyi wa Gisenyi aho aba aje mu mirimo yo kubaka.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko abaturage bashonje bahishiwe, kuko kubarura ibizangirizwa nawo byahereye mu karere ka Nyabihu kuri ubu bikaba bigeze mu murenge wa Bugeshi ku ruhande rwa Rubavu.
Ibi Mulindwa Prosper, Umuyobozi w’akarere ka Rubavu yabigarutseho mu kiganiro yahaye BWIZA.
Ati “Umuhanda watinze gutangira kuko harimo hashakwa ubushobozi n’amafaranga, gusa uyu munsi urasa n’uwatangiye n’ubwo nya mashini irawugezwamo, ikigo RTDA cyohereje abatekinisiye batangiye guhura n’abaturage bacu bategura ibijyanye no kwishyurwa ingurane, ariko ntibagera mu mirenge yose icyarimwe, ari nayo mpamvu abaturage ba Cyanzarwe badafite amakuru gusa turaza kubegera tubibamenyeshe, kuko abatuye Bugeshi bagezweho ndetse batangiye kubarirwa.”
Akomeza avuga ko kuri ubu mu murenge RTDA yagezemo harimo gushyirwaho komite nkemuramaka mu kwishyura ingurane, na rwiyemezamirimo watsindiye isoko akomeje gushaka uko yatangira kwishyura abaturage mbere y’uko imirimo itangira.
N’ubwo adatangaza igihe nyacyo cyo kuba abaturage basaba uyu muhanda bazaba basubijwe ahamya ko bitari kera.
Uyu muhanda witiriwe uw’umutekano uzahera mu karere ka Nyabihu ahazwi nko ku Sashwara, ukomeze mu murenge wa Kabatwa ho muri aka karere, winjire mu karere ka Rubavu uce mu mirenge ya Bugeshi-Busasamana-Cyanzarwe ukomeze ugere mu murenge wa Rubavu.






