IMG-20241230-WA0014

Rubavu: Bamaze imyaka 11 batswe amafaranga ngo biyubakire ibiro by’akagari none amaso yaheze mu kirere

Hari bamwe mu baturage bo mu karere ka Rubavu bavuga ko bashengurwa n’amafaranga igihumbi (1000 Frw / ku muryango) batswe ngo babashe gukurisha no gutundisha amabuye ngo biyubakire ibiro by’akagari, none imyaka irenze 11 amaso yaraheze mu kirere.

Bamwe muri aba baturage abaganiriye na BWIZA bavuga ko byabazwa no kuba akagari kabo katagura ibiro.

Bati “Tubabajwe cyane no kuba nta biro by’akagali tugira, aho serivisi zitangirwa mu nyubako y’umuturage ikodeshwa, kandi muri 2013-2014 twigeze gucibwa amafaranga igihumbi kuri buri muturage yo gukuza amabuye yo kubaka ibiro by’akagali ariko kugeza ubu amaso yaheze mu kirere.”

Aba baturage bavuga ko bari biteze kugira ibiro by’akagari bijyanye n’igihe kandi n’abo babigizemo uruhare, ariho bahera basaba ko bakorerwa ubuvugizi, bakabona inyubako nziza basabiramo serivisi.

Aba baturage kandi bahamya ko Serugendo Enias, wari Gitifu w’akagari ubwo aya mafaranga yakusanywaga, yahinduwe n’ibyo gushaka ikibanza bigahagarara, abaje bagatetera iyo.

Murindangabo Eric, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mudende, mu kiganiro yahaye BWIZA ahamya ko bafite utugari tubiri dukorera mu ikodi, ariko ko ibyo kuba abaturage baratanze amafaranga 1000 Frw atakizi.

Ati “Ayo makuru ni umwa mbere nyumvise yo kuba abaturage hari amafaranga batswe, kandi ntibari gutekereza kubaka ibiro by’akagari badafite ibibanza ngo bahere ku mabuye badafite aho bayatura, kuko n’uyu munsi ntacyo bafite. ”

Akomeza avuga ko mu murenge wa Mudende bafite utugari tubiri (Bihungwe na Rungu) tutagira aho dukorera kuko dukorera mu ikodi, ariko akemeza ko uko ubushobozi buzajya buboneka bazatwubakira ibiro.

BWIZA ifite amakuru ko aya mabuye yari yakujwe ngo azubakishwe ibiro by’akagari ka Bihungwe yaje gukoreshwa mu gusana udunda twari twagiye twangirika andi mabuye asigaye abaturage nabo barayiba bajya kuyubakisha mu ngo zabo.

Ibiro by’akagari ka Bihungwe bikorera mu nzu y’inkodeshanyo

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *