Mu nama Njyanama isoza manda yateranye mu cyumweru gishize, ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwatangaje ko ihindagurika rya hato na hato ry’abayobozi ryatumye akarere ka Rubavu kadahigura imihigo 12 ikomeye kari kariyemeje guhigura.
Njyanama irasaba abayobozi bazatorwa gutangirira ku mihigo 12 isize idahiguwe kubanza kuyihigura indi ikaza nyuma.
Abari muri iyi nama, bagaragaje ko imbogamizi zabaye nyinshi, bituma bimwe mu byo bari biyemeje bitagerwaho nk’uko babyifuzaga ndetse banabisabwa n’abaturage bakoreraga.
Dore imihigo 12 itarabashije guhigurwa na nyobozi icyuye igihe ya Rubavu
- Urwibutso rwa Jenoside ahahoze ‘Komine Rouge’ ntirwubatswe
Nyuma y’aho ibuye ry’ifatizo rishyiriwe ahahoze ‘Komine Rouge’ tariki 11/02/2012, ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bufatanyije na IBUKA, bwemeje ko hazubakwa urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, nyamara n’ubwo babishyize mu mihigo kenshi, ntibashoboye kubishyira mu bikorwa muri manda irangiye.
- Isoko rya Kijyambere rya Rubavu ryaheze mu mishinga
Murenzi Janvier, umuyobozi w’akarere wungurije ushinzwe ubukungu, yagaragaje ko isoko rya kijyambere ryaheze mu mishinga, ari kimwe mu bikorwa by’ingenzi batashoboye gukora uko bikwiye.
Yavuze ko iki gikorwa remezo cyadindijwe n’uko amasoko yo kucyubaka yatanzwe nabi, byanagize ingaruka kuri bamwe mu bagize komite nyobozi begujwe abandi bagafungwa.
Kuba iri soko ritarubatswe, ni igihombo gikomeye abaturage badashobora kwibagirwa, kuko iyo riza kubakwa uko byari byateganyijwe, ryari gukura benshi mu bukene ndetse rigateza imbere akarere muri rusange.
- Mituweli ntiyitabirwa
Ikibazo cya mituweli kiri mu byo nyobozi y’Akarere ka Rubavu isoje manda idakemuye, kuko kugeza ubu aka karere kaza ku mwanya wa 29 ku rwego rw’igihugu.
Dr Cyeze Munyamasoko, umuyobozi wungirije muri Njyanama y’Akarere ka Rubavu usoje manda, avuga ko bibabaje kuba aka karere kaza mu myanya ya nyuma muri mituweli, kandi gafite abaturage badakennye ugereranije n’abo mu tundi turere.
- Imihanda ya kaburimbo mu mujyi wa Gisenyi yaradindiye

Umuyobozi wa Njyanama y’Akarere ka Rubavu usoje manda, Mbarushimana Nelson, avuga ko mu mihigo y’ibanze aka karere kari gafite harimo gusoza manda y’imyaka 5 bubatse imihanda ya kaburimbo mu mujyi wa Gisenyi, ariko manda irangiye uyu mujyi ucyugarijwe n’ibibazo bishingiye ku mihanda mibi.
- ‘Plage’ yo ku kiyaga cya Kivu yaheze mu magambo
Ubuyobozi bushoje manda bwari bwarahize kuzubaka aho kwidagadurira ku nkombe z’inkengero z’ikiyaga cya Kivu, ariko manda yarangiye bidakozwe.
Uretse igitekerezo gusa, nta gikorwa na kimwe aka karere katangiye cyo kubaka iyi ‘Plage’ bahize kuzubaka, hagamijwe kubyaza umusaruro ikiyaga cya Kivu.
6. Umurenge wa Rugerero ntugira ikigo nderabuzima
Abaturage bo mu murenge wa Rugerero bari biteze ko muri iyi manda icyuye igihe bazubakirwa ikigo nderabuzima bakajya bivuriza hafi, ariko nanubu baracyakora urugendo rurerure bajya kwivuza.
Abagize njyanama icyuye igihe bavuga ko hakozwe inyigo nyinshi zo kubaka iki kigo nderabuzima, ariko ugasanga zirenze ubushobozi bwabo, bituma uyu muhigo badashobora kuwesa.
Abaturage batuye muri uyu murenge bavuga ko babangamiwe n’iki kibazo kuko bajya kwivuriza mu yindi mirenge, bakoze urugendo rurerure cyane.
- Abatuye Mahoko ntibagira irimbi rusange
Mahoko nk’umwe mu mijyi igize akarere ka Rubavu, hagaragara abaturage benshi baza kuhatura bakurikiye ubuzima bw’umujyi, ariko abahatuye babangamiwe bikomeye no kubona aho bashyingura ababo, mu gihe bagize ibyago.
Ni kenshi aba bayobozi basoje manda bagiye bizeza abaturage ko bazabubakira irimbi rusange ndetse bigashyirwa mu mihigo, ariko abaturage bategereje ko ryubakwa baraheba.
- Ibigo by’amashuri bitagira ibibuga
Ubuyobozi bucyuye igihe mu karere ka Rubavu burinenga ko butashoboye kubaka ibibuga byo gukiniraho, ku bigo by’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 nk’uko bari babyiyemeje mu igenamigambi ryabo.
- Akarere nta cyumba cy’inama kagira
Manda irangiye Akarere ka Rubavu katagira icyumba cy’inama kandi byari mu mihigo y’abayobozi bacyuye igihe.Magingo aya inama y’Akarere yose ikorerwa mu mahoteli, cyangwa ahandi hakodeshejwe.
Kuba Akarere katagira icyumba biri mu bituma inzego z’ubuyobozi muri aka karere zibura ahakorerwa ibikorwa bitandukanye, kuko ahandi hose byakorerwa bisaba kwishyura amafaranga.
- Abimuwe ku nkombe y’ikiyaga ntibishyuwe
Abaturage bari bafite inyubako ku nkombe y’ikiyaga cya Kivu byagaragaye ko bari muri metero zishobora kugira ingaruka ku bidukikije barimuwe, ariko manda irangiye badahawe ingurane ku byabo bimutsemo.
- Utugari tudafite inyubako dukoreramo
Mu karere haracyagaragara tumwe mu tugari tudafite inyubako zo gukoreramo, aho usanga abayobozi batwo bakorera mu nyubako zisuzuguritse.
Abayobozi bashoje manda bari barahize ko bazakemura iki kibazo, ariko manda isojwe nta gisubizo kibonetse.
12.Hari abaturage bakirarana n’amatungo
Iyi manda irangiye hari abaturage bakirarana n’amatungo mu nzu imwe, batinya kuziraza zonyine ngo zitibwa n’abajura bayogoje imwe mu mirenge, irimo uwa Cyanzarwe na Nyamyumba.
Uretse abararana n’amatungo, hari bamwe mu baturage bagituye mu nzu zishushe nka nyakatsi.
Umuyobozi wa Njyanama icyuye igihe, Nelson Mbarushimana, avuga ko impamvu nyamukuru yatumye badashobora kwesa imihigo biyemeje, ari ihindagurika rya hato na hato ry’ubuyobozi.
Yasabye ko abayobozi bazabasimbura bazibanda cyane kuri iyi mihigo itarahiguwe, kuko bigaragara ko abaturage bari bayitezeho byinshi, nyamara bikaba bitarakunze.
Akarere ka Rubavu ni kamwe mu twavuzwe cyane muri manda ishize, ahanini bitewe n’imikoreshereze mibi y’umutungo wa leta, yatumye bamwe mu bayobozi beguzwa, abandi bagashyikirizwa ubutabera.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com



