Ibendera ryari ryibwe mu kigo cy’ishuri Nderabarezi rya TTC Gacuba II ho mu karere ka Rubavu ryasanzwe ahamenwa imyanda, nyuma yo gufunga abahakora uburinzi.
Amakuru y’ibura ry’iri bendera ry’Igihugu yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, tariki 18 Ugushyingo 2024, mu masaha ashyira saa yine z’amanywa n’ubwo bikekwa ko ryari ryaraye ryibwe mu ijoro.
Bahizi Gerard, Umuyobozi w’Ishuri nderabarezi rya TTC Gacuba II yahamije ko iri bendera ryibwe n’ubwo yatubwiye ko atabona uko atuvugisha kuko yari ayoboye inama.
Uwineza Francine, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisenyi yahamirije BWIZA aya makuru.
Ati: “Amakuru y’ibura ry’Ibendera ry’Igihugu muri TTC Gacuba II twayamenye ku munsi w’ejo, twagiyeyo tuganiriza abanyeshuri n’abayobozi tubasaba kurushaho kwicungira umutekano barushaho kurinda ibirango bya Leta. Gusa muri iki gitondo mu masaha ashyira saa moya z’igitondo ryaje kuboneka ahamenwa imyanda.”
Akomeza avuga ko mu iperereza ry’ibanze hafunzwe abasanzwe bacunga umutekano muri iki kigo batanu, bavuga ko bakeka undi bakoranaga nawe arafatwa afunganwa nabo.
Muri kanama 2023 na none mu karere ka Rubavu, ku biro by’akagari ka Gikombe ho mu murenge wa Rubavu hari hibwe ibendera n’abataramenyekanye.
Mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda, ingingo ya 532 ivuga ko; Umuntu wese, ku mugaragaro kandi abigambiriye, usuzugura, upfobya, ukuraho, wonona cyangwa wandagaza Ibendera cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge bwa Repubulika y’u Rwanda, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000Frw) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000Frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.



