Rubavu: Igitutu cya Meya, bimwe mu bitaramenyekanye mbere y’isezera rya Gitifu

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiliba, Uwimana Vedaste wanditse asezera akazi kubera impamvu z’uko agiye kwiga,biravugwa ko atari ku mpamvu ze bwite, ahubwo ko ari igitutu yashyizweho n’Umuyobozi w’akarere, Mulindwa Prosper.

Uwimana Vedaste, aracyari mu nshingano kugeza igihe Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buzasubiriza ibaruwa yanditse , dore ko kuri uyu wa Kane, tariki 10 Ukwakira 2024, yasezeranyije abageni.

Ese koko yarasezeye cyangwa yarategetswe?

Gitifu Uwimana Vedaste amakuru ahari ni uko mbere y’uko yandika yari amaze iminsi ashyirwaho igitutu n’Umuyobozi mu karere ushinzwe abakozi n’imirimo rusange (Division Manager), Hubert Ntabyera wamusabye kenshi kwandika asezera ku mirimo ye, dore ko ari nawe usanzwe uhagarariye akanmaa gashinzwe imyitwarire (Disipuline).

BWIZA kandi amakuru ifite ni uko mbere gato ho Gitifu asezera, Meya Mulindwa yashyize igitutu kuri Perezida w’inama njyanama na Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi b’umurenge wa Nyakiliba abasaba kwandika basezera ku nshingwano, batorewe.

Perezida w’inama njyanama kubera ubwoba bwinshi n’igihunga yaje kwandika asezera ku nshingano ariko yandikira urwego rutabifitiye ububasha.

Mu ibaruwa BWIZA ifitiye kopi, yanditswe na Mwiseneza Majyambere Marc asezera ku nshingano zo gukomeza kuba muri njyanama y’umurenge wa Nyakiliba no kuyiyobora, yandikiye Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi w’akarere ka Rubavu avuka ko inshingano yatorewe atabasha kuzuza neza, anahamya ko azakomeza kuba umunyamuryango.

Umuntu wari hafi aho iyi baruwa yandikiwe avuga ko aba bombi (Meya na Majyambere) bahuriye ku ngoro y’Umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Rubavu, ari naho bamwe babishingira bavuga ko Meya yamushyizeho igitutu.

Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi mu murenge wa Nyakiliba we ubwo yasabwaga kwegura ku nshingano asanganwe, ntiyabashije kugera ku ngoro y’Umuryango mu karere ka Rubavu, ku buryo ubungubu asa nuyoboye kinyeshyamba.

Inama Njyanama y’Umurenge wa Nyakiliba yateranye tariki 02 Kanama 2024, yagejeje ku karere ka Rubavu ikibazo cy’uyu Gitifu ashinjwa kwijandika muri ruswa bigatiza umurindi imyubakire y’akajagari, idakurikije igishushanyo mbonera, aho kuri iyi ngingo yari ayihuriyeho n’abakozi bo ku rwego rw’akagari babiri bafatanyije n’umukozi ushinzwe imiturire muri uyu murenge.

Muri uyu murenge wa Nyakiliba hari abakuru b’imidugudu benshi bihanangirijwe, abandi barahagarikwa bakekwaho kurebera imiturire y’akajagari.

Muri uyu murenge wa Nyakiliba kandi amakuru BWIZA yavanye ahantu hizewe ni uko umuturage wubakaga ataratanze akantu (Ruswa) yasenyerwaga ku manywa y’ihangu, kandi bagenzi be bagakomeza kuzamura inyubako kubera ababaga babakingiye ikibaba.

Perezida w’inama Njyanama y’akarere ka Rubavu, Dr. Kabano Ignace aherutse gutangariza umunyamakuru wa BWIZA ko mu gihe uyu Perezida w’inama Njyanama y’Umurenge wa Nyakiliba yaba ntacyo yishinja ku mutima, atahatirwa kwandika asezera ku nshingano yatorewe n’abaturage ngo abikore.

Kugeza ubu uyu murenge wa Nyakiliba nta Gitifu w’umurenge ufite, Perezida w’inama njyanama nawe ameze nk’uyoboye kinyeshyamba, ntana Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi bafite kuko bose basabwe kwegura, aho bamwe badatinya kuvuga ko ubuyobozi bw’akarere bwafashe Urwego rw’inama Njyanama y’umurenge uko batakarufashe, kuko arirwo rwatanze amakuru ku bitagenda, bakavuga ko aho kwirukana Perezida w’inama njyanama bayisesa yose.

Icukumbura

Andi makuru BWIZA ifite yizewe ni uko Uwimana Vedaste wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakiliba yasezeye mu gihe haribyo yarimo akurikiranweho bijyanye no gukoresha nabi umutungo wa Leta ndetse akaba yari amaze iminsi yitabye akanama gashinzwe imyitwarire y’abakozi b’akarere ka Rubavu.

Mu igenzura ryakozwe hagaragaye ko uyu gitifu ubwo yayoboraga Umurenge wa Cyanzarwe yatanze akazi gatandukanye ko kugemura ibikoresho ubwo hubakwaga inzu zagenewe abatishoboye bitanyuze mu masoko ndetse bakanishyurwa ibintu akarere kafashe nkaho hari inyungu yari abifitemo.

Nyuma yo kwimurirwa Nyakiliba nabwo yavuzweho kudakorana neza na njyanama y’umurenge akenshi bijyanye no kugonganira mu nyubako zubakwaga ku bwinshi bikavugwa ko hari indonke zavagayo,ibi bikaba byaratumye umuyobozi w’akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper ndetse n’inama y’umutekano itaguye bajyayo bagafata umwanzuro wo kweguza Perezida w’inama njyanama ndetse na chairman banafata umwanzuro wuko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakiliba nawe agomba gukurikiranwa hakurikijwe amategeko.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Rubavu: Igitutu cya Meya, bimwe mu bitaramenyekanye mbere y’isezera rya Gitifu
    Njyewe nunvaga ubwo gitif vedast yeguraga ubushize Ari ibisabzwe ko umuntu anjya kwiga ariko ubu ndabona huzuyemo ubuyobozi bwa karere bibaye byiza Nvano Etienne wabaye depite mu nyungu zo kubaka igihugu yagaruka akaba mayor yasoza Manda akazasubira mu nteko kugirango na cya kibazo cyagaragaye bugeshi ubushize abaturage batera amabuye inzego z umutekano Nvano yakirangiza aganiriza abaturage murakoze

  2. Rubavu: Igitutu cya Meya, bimwe mu bitaramenyekanye mbere y’isezera rya Gitifu
    Njyewe nunvaga ubwo gitif vedast yeguraga ubushize Ari ibisabzwe ko umuntu anjya kwiga ariko ubu ndabona huzuyemo ubuyobozi bwa karere bibaye byiza Nvano Etienne wabaye depite mu nyungu zo kubaka igihugu yagaruka akaba mayor yasoza Manda akazasubira mu nteko kugirango na cya kibazo cyagaragaye bugeshi ubushize abaturage batera amabuye inzego z umutekano Nvano yakirangiza aganiriza abaturage murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *