vlcsnap-2025-06-27-09h39m47s038

Rubavu: Itsinda ry’Abanjongo rituruka muri Rutsiro rimereye nabi abaturage bo mu Murenge wa Nyundo

Bmwe mu  baturage bo mu Mudugudu wa Buramba mu Kagari ka Kavomo mu Murenge wa Nyundo ho mu karere ka Rubavu, baravuga ko bamaze iminsi baratewe n’itsinda ry’Abanjongo baturuka mu Murenge wa Kivumu wo mu Karere ka Rutsiro baje gucukura amabuye y’amabengeza yitwa Beleri.

Aba baturage bagaragaza ko batari bazi ko ayo masambu yabo yihishemo ubwo bukungu bukomeye, ahubwo ko batunguwe no kubona iryo tsinda ryiyise ‘Abanjongo’ rituruka Murenge wa Kivumu baza bakirara mu mirima yabo bakayitera hejuru bacukura ayo mabuye buryo n’iyo hagize ubavuga ho bamumerera nabi.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Buramba, Niyigena Jean de Dieu asobanura iki kibazo yavuze ko iri tsinda ribateje umutekano mucye agira ati: “Byabaye akaduruvayo, twirirwa duhangana n’ ibitero by’ abantu baturuka mu mirenge ya Kivumu na Nyamyumba bangiza imirima y’abaturage kandi nta nyungu babifitemo kuko bari kuza bagacukura bagasiga umurima wabaye ubutayu.”

Bamwe mu batuye kuri aka gasozi n’abahafite amasambu, bagaragaza ko kuva bamenya ko ubutaka bwabo buhishe ubwo bukungu, batakiryama ngo basinzire.

Nyiramagambo Beatrice ati “Twe aya mabuye yatubereye umuvumo kuko ntitugisinzira, nk’ubu twakabaye turi mu mirimo ariko twirirwa aha ntacyo turi buhakure kubera kugira ngo baticanira mu isambu yawe.”

Ntawurengumunsi Leonard na we yagize ati “Bakaza ari igitero cy’abagabo bafite ingufu cyane bakakwirukaho uri nyirisambu bafite imihoro, injonogo n’inkoni bagacukura umurima wawe ngo ntugomba kuvuga.”

Uretse kuba bacukura imirima y’ abaturage bakayiterera hejuru ibi bihazi ngo ntibitinya no gucukura inzu z’ abaturage kuburyo bazisiga ku manegeka kuburyo hari n’ izatangiye kwangirika nkuko bivugwa na Ngezenubwo Ladislas bacukuriye inzu none ikaba igiye kumugwaho.

Abasanzwe bazi iri tsinda bavuga ko rimaze igihe rikora ibikorwa nk’ibyo cyane cyane mu birombe by’amabuye y’agaciro bitandukanye, abaturage bagasaba ko batabarwa inzego z’ umutekano zikabafasha gukumira aba bantu cyangwa se bakimurwa kugira ngo babone amahoro.

Aba baturage kandi bavuga ko ngo babuze uwo batakira kuko ngo bishyize hamwe ari nk’ikipe y’ Umudugudu wose kandi iyo bakugezeho ni uguterura bakajugunyank’ iriya ku buryo ngo b’ iyo babafashe bakabafunga bucya mu gitondo bagarutse kuburyo bigize nk’ibyihebe.”

Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco abazwa n’ umunyamakuru niba asobanukiwe neza iby’ iki kibazo, avuga ko atari akizi icyakora ko agiye kugikurikirana akoranye n’izindi nzego z’ibanze kugirango ibi bihazi bidakomeza guhohotera abaturage.

Ubucukuzi bw’ amabuye y’ agaciro ni kimwe mu bikorwa bikomeje guteza umutekano muke mu gihugu bitewe n’ uko hari ababikora kandi benshi batabifitiye ibyangombwa bimemerera gucukura, ugasanga babikora mu kajagara ubundi bikaba byanateza n’ impanuka za hato na hato bamwe bakahasiga ubuzima.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *