whatsapp-image-2024-01-04-at-5.14.47-pm-760x428.jpg

Rubavu: Polisi yashyize umucyo ku ifungwa ry’icyapa cyo kwa Rujende

Abaturage benshi bakomeje gutakambira Leta ko yabafasha iki cyapa kigasubiraho bagaragaza impungenge ko kuba umuntu aje mu mujyi imodoka ikamusiga ku bitaro bikuru bya Gisenyi, cyangwa ikamukomezanya muri gare bisaba kongera gutanga andi mafaranga yiyongera kugiciro cy’urugendo atega moto, igare cyangwa umukarani umutwaza mu gihe yaba afite umuzigo.

Iki kibazo nticyahwemye kuvugwa mu bitangazamakuru bitandukanye, kugeza ubwo inzego zireberera abaturage zacyinjiyemo ku bufatanye n’abikorera n’inama njyanama y’akarere, bumvikana ku mikoreshereze y’iki cyapa, no kuba abaturage bategwa amatwi kigasubizwaho hatagendewe ku marangamutima ya bamwe mu batarashakaga ko gisubiraho, gisubizwaho ariko ntibyamaze kabiri.

Mu nama njyanama y’akarere ka Rubavu yateranye ku wa 29 Ukuboza 2023 nibwo hasuzumwe bwa nyuma ingingo yigaga ku gufungura iki cyapa, maze bemeza ko iki cyapa kigomba gusubizwaho.

Inama ibanziriza iyi ikaba yari yateganyije ko gisubiraho bitarenze tariki 15 Ukuboza 2023, ariko biza gukomwa mu nkokora n’uko hari ibitari byakanogejwe neza birimo no gutanga isoko ryo ku gikora kugira ngo gishyirweho, nk’uko Mabete Niyonsenga Dieudone, Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu karere ka Rubavu yabisobanuriye abajyanama.

Ifungwa ry’iki cyapa abagana umujyi wa Gisenyi bavuga ko byabateje ibihombo

Icyo gihe banzuye ko bitarenze tariki 04 Mutarama 2024 ,kigomba kuba cyatangiye gukoreshwa, ndetse bigenda uko, ariko abaturage basigaye bavuga ko akaryoshye batagatindanye mu itama.

Iki cyapa ubwo cyasubizwagaho cyashyizwe hirya gato hasa nk’ahisanzuye kuko aho cyahoze hatunzwe agatoki ko ari hato.

Ubwo cyasubiragaho abaturage ndetse n’imodoka zatangiye ku gikoresha baheraho bashima ubuyobozi bwiza bwumvise amarira yabo, maze bukagisubizaho.

Bati: “Byatugizeho ingaruka nyinshi, haba ku bagana umujyi wa Rubavu ndetse n’abawutuye, dore ko twakoraga urugendo rugera ku kilometero ngo tuve cyangwa tujye muri Gare duturutse mu mujyi rwagati.

Icyo Polisi ivuga ku ifungwa ry’iki cyapa

Mu kiganiro Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, aheruka kugirana n’abanyamakuru bakorera mu ntara y’iburengerazuba iby’icyapa cyahagaragaho imodoka by’akanya gato cyo kwa Rujende mu mujyi wa Gisenyi yasobanuye impamvu cyafunzwe ndetse yizeza abaturage ko vuba aha barabona igisubizo.

Iki cyapa imodoka zahoze zihagararaho by’akanya gato zikuramo abagenzi, inzego zitandukanye bivugwa ko zahasuzumye zigasanga ari hato.

Ati: “Imodoka zahakuriragamo abagenzi ariko haparikamo imodoka nini hakaba hato, ku buryo iz’inyuma zafungaga umuhanda bihuruza inzego nyinshi zirimo inama njyanama yari igamije kuvugira abaturage, bisaba ko hiyambazwa inzego nyinshi zihuriweho zirimo RTDA n’itsinda ry’aba Polisi baturutse ku rwego rw’Igihugu ngo harebwe niba cyahaguma kigafasha abaturage.”

Akomeza avuga ko mubyarebwaga harimo icyo kimariye abaturage n’ibyo cyangiza, RTDA itanga raporo yanzura ko ingaruka zo kuhahagarara arizo nyinshi kuruta uko hategerezwa icyapa kijyanye n’igihe (Parking) kizubakwa imbere y’isoko rishya rya Gisenyi ubwo rizaba ryuzuye ngo gifashe abagana umujyi wa Gisenyi.

Ati: “Twebwe dushingiye ku mwanzuro w’inama njyanama twari twafunguye hafi yaho ngo abaturage babe bahifashisha, ariko raporo ya RTDA igaragaza ko icyapa cyo kwa Rujende cyateza ibyago, gusa bizakomeza gukosorwa hashakwe igisubizo nibinaba ngombwa bashakirwe ahandi.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga avuga ko iby’iki cyapa ari umukoro inzego zishobora gukomeza kwigaho.

whatsapp-image-2024-01-04-at-5.14.47-pm-760x428.jpg

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Rubavu: Polisi yashyize umucyo ku ifungwa ry’icyapa cyo kwa Rujende
    Iki Gikorwa cyo gusubizaho Icyapa cyo Kwa Rujende ni Cyiza Cyane, Gusa Police ikome Uruskyo, Ikome n’lngasire, lrebe Unutekano w’Abagenzi bahutazwa n’Abitwa Abakarasi nAbamotari, Itibagiwe n’Abandi bateza Unutekano Muke, Urugero: Ni mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Muhira-Rugerero, Aho Umugabo witwa Mbarushimana Joseph Didier, wiyita MUTEKANO, AKUBITA ABAHATUJWE abahora ngo bavugishije Radio10 ngo ubwo Bari Gutanga Amakuru y’inkoko we n’Abandi bamaze, Amaze Gukubita Atababarira Abantu7 Abaturage bamuhagaritse kubya Coperative, Uwitwa Tereza nyina Wabo w’umuyobozi ukomeye Amudubizaho,

  2. Rubavu: Polisi yashyize umucyo ku ifungwa ry’icyapa cyo kwa Rujende
    ICYO CYAPA, CG ARETE YO KWA RUJENDE KUBA ISUBIYEHO NIBYO GUDHIMIRA POLICE Y’IGIHUGU, ARIKO POLICE IKOME URUSKYO IKOMA N’LNGASIRE, YITE KU MUTEKANO W’UMUGENZI, IMURINDA B’ABAKARASI N’ABA MOTARI, ITIBAGIWE HIRYA NO HINO ABAHUTAZA ABATURAGE, URUGERO: MU MUDUGUDU W’ICYITEGEREREZO WA MUHIRA, UWITWA MBARUSHIMANA JOSEPH, SLIAS MUTEKANO, URARA AKUBITA ABANTU ADAKANGWA N’ABABYEYI, NGO BAVUGISHIJE RADIO10, ABATURAGE BAMUKUYE KU NSHINGANO, UWITWA THEREZA AKABA NYINA WABO W’UMUYOBOZI UKOMEYE, BUCYA AMUDUBIZAHO, BITEWE N’AMABANGA BAZIRANYEHO KU BUJURA BW’INKOKO ZAHAWE ABATURAGE HAKABA HASHIZE IMYAKA HAFI2 BATAZI IKIVAMO,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *