Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwateye utwatsi ibyo gutoroka kwa Gitifu w’akagari ka Rwaza mu murenge wa Rugerero, byari byakomeje gukwirakwiza ko yaburiwe irengero nyuma yo gusenyera umuturage akagwa hasi agahera umwuka akajya (muri Koma).
Amakuru yo kuburirwa irengero kw’uyu munyamabanga nshingwabikorwa yakwirakwiye, ku munsi w’ejo hashize nyuma y’uko asenye igipangu cy’umukecuru, yari yubatse binyuranyije n’amategeko undi akitura hasi akanajyanwa mu bitaro.
Mu kiganiro Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yahaye BWIZA mu gitondo, cyo kuri uyu wa gatandatu tariki 06 Nyakanga 2024 yavuze ko uyu muyobozi atigeze atoroka ndetse ko yakomeje iirimo ye nk’ibisanzwe nyuma yo gusenyera uyu muturage.
Ati “Gitifu twavuganye ambwira ko ataburiwe irengero, kuko ibyabaye byo kuvanaho inyubako ari ibintu bisanzwe ku bantu bose bagambiriye kubaka batubahiriza amabwiriza, ndetse bica igishushanyo mbonera, tuzakomeza kubikora mu gihe abaturage batabashije ku byumva ngo babyikorere.”
Mulindwa tempera ko uyu muturage yaguye muri koma, avuga ko amakuru bamenye ari uko asanzwe arwara umutima ariyo mpamvu batahamya ko kuba yarajyanywe kwa muganga kwitabwaho byatewe no gusenyerwa.
Yakomeje yibutsa abaturage bose ko kuba igishushanyo mbonera cyaramaze kwemezwa n’inzego zose zibishinzwe kiba cyabaye itegeko, rero batazigera barebera uwariwe wese waba yifuza kubaca mu rihumye.
Ati “Ku bufatanye n’inzego turakomeza guhozaho, kuva ku mudugudu kugeza ku karere twese tukumva ibintu kimwe, kuko aribyo bitiza umurindi gukomeza kubaka nta byangombwa, kandi kubahiriza amategeko ni inshingano za buri wese.”
Yaboneyeho gukebura kandi abihisha mu mutaka wa ruswa bakagira ngo bazubaka zuzure, ababwira abafashwe babihanirwa ndetse n’icyubakwa kigasenywa, ahubwo ko abaturage bakwiriye kugana ishami ry’butaka bakubaka bafite ibyangombwa.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu kandi yatangarije BWIZA ko mu nteko rusange izaba kuri uyu wa kabiri twenda kwinjiramo azayikorana n’abaturage b’aka kagari ka Rwaza, kugira ngo abagire inama yo kubahiriza igishushanyo mbonera.
Ni kenshi abaturage bo mu karere ka Rubavu bagiye bassenyerwa nyuma yo gushaka kuzamura inyubako mu majoro, badakurikije amategeko ariko usanga bitaviramo isomo bamwe na bamwe kuko usanga bakibikomeje.






One Response
Rubavu: Ubuyobozi bwateye utwatsi ibyo gutoroka kwa Gitifu
Nibyiza ko wakora ibikurikije amategeko