Umukobwa w’imyaka 15 wo mu Murenge wa Kanzenze, Akarere ka Rubavu, yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho kubyara umwana akamujugunya mu bwiherero bw’umuturanyi wabo.
Amakuru yemeza ko ku itariki ya 29 Ukwakira 2025, umwe mu baturanyi wagiye mu bwiherero bwo mu rugo rw’uwo muryango yasanzemo amaraso menshi n’uruhinja rwapfuye. Uwo muturanyi yahise atabaza nyir’ubwiherero n’abaturage, bitabaza ubuyobozi bw’umudugudu n’izindi nzego z’umutekano.
Uwo mukobwa wari waravuye mu ishuri akajya gukora muri resitora, yari yaraketsweho gutwita ariko akabyihakana. Abajyanama b’ubuzima bari baramupimye inshuro nyinshi, ariko buri gihe akabazanira inkari zitari ize kugira ngo agaragare nk’udatwite.
Nyuma yo gufatwa, yajyanywe kwa muganga aho basanze afite ibimenyetso by’umuntu uherutse kubyara. Ni bwo yaje kwemera ko ari we wabyaye urwo ruhinja, araruniga arujugunya mu bwiherero.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzenze, Uwizeyimana Josiane, yatangaje ko uwo mwana yari yabyaye umwana w’umuhungu kandi ko ibyagaragaye byose bigaragaza ko yamunize mbere yo kumuta. Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahise rumufunga, naho umurambo w’uruhinja ujyanwa mu bitaro bya Gisenyi.




