Bamwe mu batuye mu murenge wa Kinihira mu karere ka Ruhango, bavuga ko bahangayikishijwe n’imvura nyinshi iherutse kugwa muri aka gace ikabatwarira ubutaka n’imyaka itandukanye bari barahinze, ubu bakaba bagiye kwicwa n’inzara kuko nta kintu baramuyemo.
Elisabeth Nyirabakwiye utuye mu mudugudu wa Nyagatovu, Akagari ka Gitinda, mu Murenge wa Kinihira avuga ko biteguye kuzicwa n’inzara kuko ibyo bahinze byose byagiye n’ubutaka budasigaye.
Agira ati “ Twari dufite imigende y’imyumbati ,ibijumba ,amateke , amasaka , twari dufitemo imyaka tuzasarura kuva muri uku kwa kabiri kugeza mu kwa karindwi, byose byaragiye hasigara rya taka ryo hasi ry’ibumba”.
Uyu mubyeyi kandi akomeza avuga ko intandaro yo kugenda kw’imyaka yabo ari amazi yaturukaga mu tugezi turi mu mihaga yagiye akwirakwira mu mulima maze bigahura n’umugezi wa Gasayo .
Karoretwa Uzziel na we utuye muri aka gace avuga ko ibi biza bibasize iheruheru bakaba basaba ubuyobozi bw’akarere kubatunganyiriza iki gishanga cya Cyunyu kuko ari abatuye mu Kabagari na Kinihira bose ibintu byabashizeho dore ko kiramutse gikozwe byajya bituma amazi abona inzira anyuramo ntace mu milima hagati yabo.
Agira ati “Ubundi iki kibaya cyacu twari tutarumvikana n’ubuyobozi icyo tuzahahinga kuko kidatunganije, ibigori badusabaga guhingamo imvura yaragwaga bigapfa, cyashobokanaga n’amasaka ,ibijumba n’amateke byose byaragiye cyeretse Leta nitugoboka ikaduha ibyo kurya”.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda avuga ko ku matariki ya 16 na 17 mu murenge wa Kinihira na Kabagari haguye imvura nyinshi amazu arasenyuka, imihanda irangirika ndetse n’imilima y’abaturage irahangirika ariko ngo bafite hari n’izindi ngamba bafitiye abahatuye.
Agira ati “ Ibyo turimo ubu ni ukubarura neza ibyangiritse tukabimenya ubundi tugashaka uko imihanda yakongera kuba nyabagendwa ibigendanye n’imilima turimo gufatanya n’abaturage ubu imiganda yaratangiye ariko ibyo tuzabona batakwishoborera twareba ko hajyamo imbaraga z’akarere”.
Uyu muyobozi kandi avuga ko bafite gahunda yo gukora amaterasi y’indinganire ku misozi kugira ngo amazi ntazongere kujya ava ku misozi amanukira mu milima y’abaturage.
Iki gishanga cya Cyunyu cyuzuye bigatuma imyaka y’abaturage itwarwa, gihingwamo n’abaturage bo mu murenge wa Kinihira ndetse n’abo mu mureneg wa Kabagari bacyegereye ,abahahinga bavuga ko kuzura kwacyo kwatewe no kuba nta nzira z’amazi zihari kuko kidatunganije ari nayo mpamvu abaturage bahingagamo ibyo bishakiye. Ariko ngo kiramutse gikozwe neza byatuma amazi atazajya yuzura ngo akwire mu milima yabo.




