img-20201102-wa0064_1604322928041.jpg

Ruhango: Bahangayikishijwe n’ingaruka zikomoka ku itemwa ry’ishyamba rya Nyirakinihira

Abaturage batuye mu Karere ka Ruhango, mu Murenge wa Kinihira bahangayikishijwe nimvura isigaye itinda kugwa, ndetse nisuri ibatwarira ubutaka; bikomoka ku itemwa ryshyamba rya Nyirakinihira rihabarizwa.

Mu buhamya bwabo, bavuga ko imvura isigaye itinda kugwa mu gihe ngo bari bamenyereye kuyibona mbere yabandi iri shyamba ritaratemwa. Izindi ngaruka ziryo temwa, ni amazi akushumuka ku musozi agatabagura imirima yabaturage, no kuba ubworozi bwinzuki bwarasubiye inyuma muri ako gace kuko zahovaga muri iryo shyamba.

Nyirakinihira ni mu Murenge wa Kinihira, Akarere ka Ruhango, mu Kagari ka Gitwa ugana i Bweramvura (izina rikomoka ku mvura yazanwaga niryo shyamba). Ishyamba riri ku musozi ahangana na Hegitari zigera mu icumi, witegeye Kanyarira na Saruheshyi mu murenge wa Byimana, ndetse na Birambo muri Karongi. Uwuhagazeho uba wirengeye aho ureba igice kinini cy’Intara yamajyepfo ndetse nagace kuburengerazuba. Munsi yawo iburyo ni Paruwasi ya Muyunzwe, naho ibumoso ni ku Buhanda; mu Kabagari ka Murama na Masango.

Ubu uhageze, hari umwezi utamuruye, ku buryo uhagararamo hagati ukareba iyo misozi yose irikikije bitarashobokaga mbere. Ibishyitsi byahatemwe ibiti, abana baragiye ihene ndetse nibiyorero byahatwikiwe amakara nibyo ubona gusa, nuduti duke kandi duto.

Bavuga ko ryatewe ku bw’Umwami Musinga, rikazana imvura
Abato nabakuru barizi, bavuga ko rimaze imyaka isaga 90, bityo rifatwa nkikigega cyumwuka ku bahatuye.

Kabageni Loyisi, umukecuru wimyaka ijana avuga ko iri shyamba ryatewe kera kandi rikaba ribafitiye akamaro kanini.

img-20201102-wa0064_1604322928041.jpg

Yagize ati: “Iri shyamba nasanze ari rikuru, kandi nashatse inzara ya Ruzagayura irangiye (muri za 1945). Nasanze bahuramo inka, umugabo wanjye yajyaga ambwira ko bahingagamo uburo. Sinigeze mbona risarurwa usibye gukuramo ibishami byo gutwikiriza pepenyeri.”

Mugenzi Didace w’imyaka 62 we avuga ko na se umubyara atazi igihe ryaterewe, ati: “Na Data ntiyariteye, cyakora Sogokuru we birashoboka. Kera Burugumesitiri Mpamo ni we wigeze gukuzamo ibiti bike, ubundi ni Minisiteri irigurisha.”

Naho Nkundimana Jean Pierre, avuga bakiri bato nta wapfaga kuryinyuzamo, cyane ko ryabagamo n’impyisi.

Ati: “Navukiye ino mu 1964. Nasanze ririho baryita Nyirakinihira, sinzi uwariteye, yemwe n’uwo Mpamo ntiyariteye. Ubu imvura yatangiye kuba nkeya, keretse nibatera irindi. Ryari rinini ku buryo twatinyaga kuhanyura, none dore naraje mbona ni ubutayu.”

Rutayisire Jean Pierre, we avuga ko mbere aka gace kagiraga imvura nyinshi. Ati: “Imvura twagiraga nyinshi abandi bakayibura, ni yo mpamvu hariya hitwa i Bweramvura. Nk’iki gihe (impera z’ukwa Cyenda) twabaga dutera imyaka, none ubu imvura iraza ikicira za Karongi.”

Ibi bishimangirwa numukecuru Kabageni ugira ati: “Mbere twahingiraga igihe, nk’ubu ibishyimbo byabaga ari amagarama, ibirayi bikomangana mu ntabire. Abantu baguragamo ubwatsi, none ubu habaye umwiyanike, harumye.”

Rutayisire yongeraho ko itemwa ry’iri shyamba ryanahombeje abavumvu, kuko inzuki zabuze aho zihova zirahunga.

Ati: “Inzuki mbere zari nyinshi, aha hari koperative ebyiri z’abavumvu, none dore ubu imizinga hasigaye umwe. Ntitwaburaga ubuki, kandi bwarafashaga mu kuvura abana. Aha aba yerekana ahantu hahoze inzu zabagamo imizinga, none habaye intabire.”

Mu zindi ngaruka kandi, ngo ni uko n’iyo imvura iguye itagira ibiti biyifata, igateza inkangu nisuri mu mirima y’abaturage. Aha berekana mu kabande kari hagati y’Umudugudu wa w’Imana na Nyarubuye mu Jagari ka Kirwa.

img-20201102-wa0063.jpg

Imirima y’abaturage yatwikiriwe n’ibitaka bimanuka ku musozi, kimwe n’ahandi hitwa mu Kiyanja na ho umuhanda wamaze gusibwa n’inkangu ziva ku musozi.

Amategeko na Politiki yo gusarura amashyamba byarirengagijwe

Inzobere mu kurinda ibidukikije muri FONERWA (Ikigega gitera inkunga ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije), Ndamage Jean, avuga ko mbere yo guhabwa uruhushya rwo gusarura ishyamba rya Leta, hagomba kwerekanwa gahunda yo kurisana (rehabilitation plan). Iyi FONERWA ni nayo yasannye igice cya Nyirakinihira kiri munsi y’umuhanda, kingana na hegitari enye.

img-20201102-wa0062.jpg

Rwiyemezamirimo witwa Mizinga yatangiye gutema iri shyamba mu 2018, aho yabazagamo imbaho zo gukora amateme yo muri aka Karere ka Ruhango, ubundi ibishyitsi bigacanwamo amakara.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wUmurenge wa Kinihira, Uwamwiza Jeanne dArc asobanura imitemerwe yaryo.

Agira ati: “Ubundi iri shyamba ni irya Leta, ariko Akarere kakeneye imbaho zo gutinda amateme, kandikira Minisiteri ibifite mu nshingano, nyuma baha isoko rwiyemezamirimo ngo azisatuze. Mu masezerano dufitiye kopi ku Murenge, rwiyemezamirimo yagombaga gutema ibiti akabisaturamo imbaho zigatindishwa amateme. Imbaho yagombaga kuzitangira ubuntu ku karere, na we inyungu ye ikaba gutwika amakara mu bishami bitavuyemo imbaho.

Muri Politiki y’imicungire y’amashyamba mu Rwanda, bavuga impamvu esheshatu zibangamiye amashyamba, harimo iterambere ry’ibikorwa remezo nk’imihanda ikenera imbaho, gushaka inkwi n’amakara yo gucana, ndetse no kuba amashyamba atemwa ntasubiranywe.

Ndamage ati: “Amashyamba ni ikigega cy’umwuka abantu bahumeka kuko afata umwuka wanduye (CO2) agasohora umwiza (H2O). Kuyatema bigira ingaruka ku mihindagurikire y’ikirere nko kubura imvura, gutakaza ubudahangarwa bw’ubutaka. Arya mababi atakara hasi, arinda ubutaka kubura imyunyungugu bugakomera, bwakoroha isuri ikabutwara. Iyo isuri itwaye ubutaka haba imyuzure, ahahingwaga hakangirika.”

Iyi nzobere inavuga ko gutema amashyamba adasubizwaho bitera imihindagurikire y’ibihe, imvura ikabura cyangwa ikagwa mu gihe itari isanzwe igwa, bityo n’abahinzi bayigenderaho bagahomba. Ubundi naho yagwa ntikomeze hakajya hanyuramo izuba bikangiza imyaka.

Iyo ishyamba ritemwe nta gahunda yo kurisana ihari, Ndamage ahamya ko haba harimo uburangare bw’abakozi b’Akarere cyangwa uw’Ikigo gishinzwe amashyamba (RWFA-Rwanda Forests Authority), aho bafata ko hari igikorwa kihutirwa bagahita basarura ishyamba badashishoje.

Musengimana Jean Damascene

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *