yesu-1.jpg

Ruhango:Misa yari iteganyijwe kwa Yezu Nyirimpuhwe ntabwo ikibaye

Mu karere ka Ruhango hasubitswe isengesho ngarukakwezi ryaberaga ahazwi nko ku Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe,aho basabira abarwayi. Kugeza magingo aya ntiharamenyekana impamvu yatumye basubika.

Iryo tangazo ryanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye rimenyesha abantu bose bari kuzaza mu Misa yo kwa Yezu Nyirimpuhwe kuri iki Cyumweru taliki ya 06 Ukwakira 2024, ko itakibaye.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko undi munsi izaberaho bazawubamenyesha.
Padiri Nizeyimana Jean Marie Vianney, warishyizeho umukono ku itangazo ntiyabashije kuvugisha itangazamakuru ngo avuge impamvu yaba yateye gusubika iri sengesho.

Meya w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens nawe avuga ko nabo baribonye kuriya akavuga ko batazi impamvu yatumye basubika iyo misa, kandi ko batigeze babagenera Kopi y’iri tangazo.

Ati: “Kiliziya Gatulika ishobora kuba hari ibyo irimo gutunganya ikazayisubukura yarangije kubinoza neza.”

Yakomeje ati: “Birasanzwe ko rimwe na rimwe Kiliziya yahagarika gahunda yari ifite ikayimurira ikindi gihe bitewe n’impamvu zitandukanye kandi nazo zisanzwe.Ubwo rero iyo mpamvu mukeka itanditswe mu itangazo ntitwayihimba.”

Habarurema avuga ko kuba mu itangazo batashyizemo impamvu yabateye kuyisubika, batahamya ko byaturutse ku cyorezo cya Marburg abaturage barimo gushishikarizwa kwirinda muri ibi bihe.

Ahazwi nko kwa Yezu Nyirimpuhwe mu isengesho ngarukakwezi ubusanzwe hateranira abantu basaga ibihumbi 80,barimo abanyarwanda n’abanyamahanga.

yesu-1.jpg

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Ruhango:Misa yari iteganyijwe kwa Yezu Nyirimpuhwe ntabwo ikibaye
    Mwaramutse?
    Abazajya babishobora muzajye muza kwa Yezu Nyirimpuhwe i KABUGA muri Diyoseze ya Kigali
    Uyu munsi haraba isengesho ryo gusabira abarwayi.
    Murakoze mugire amahoro ya Nyagasani.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *