Abatari bake birakekwa ko bitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Gashyantare, nyuma y’impanuka ikomeye yabereye mu karere ka Rulindo.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko iyi mpanuka ahazwi nko ku Kirenge, mu murenge wa Rusiga.
Impanuka yabaye ubwo Bisi nini ya sosiyete intwara abagenzi ya ‘International’ yarengaga umuhanda ikagwa epfo mu kabande. Iyi modoka yari ivuye mu mujyi wa Kigali yerekeza mu karere ka Rubavu, ikaba yari itwaye abagenzi 52.
Kugeza ubu amakuru y’ibanze arerekana ko abantu 16 ari bo batakarije ubuzima muri iyi mpanuka.




