Mu karere ka Rulindo,Umurenge wa Kisaro,akagari ka Kamushenyi,haravugwa inkuru y’abakuru b’imidugudu babiri ya Kabeza na Karambi ndetse na mutekano basambuye inzu ya Ndereyimana Ildephonse ngo mu kigwi cyo kwishyura ibirayi byibwe yari yarindishijwe bya Adrien Ngiramasabo.
Bamwe mu baturage bavuga ko Ndereyimana yasamburiwe inzu, ku wa Kabiri,tariki ya 22 Ukwakira 2024, nyuma y’uko Adrien yari yamuhaye akazi k’izamu ko kurinda ibirayi byari bikiri mu murima hakaza kwibwamo imigozi icumi y’ibirayi ugereranyije ngo bikaba bingana n’ibiro icumi by’ibirayi.
Bakomeza bavuga ko mu gukemura iki kibazo umukuru w’umudugudu wa Karambi, Hirwa Jean Damasc?ne ari kumwe n’ushinjwe umutekano mu mudugudu baciye urubanza bavuga ko kugira ngo haboneke ubwishyu bagomba gusambura inzu ya Ildephonse amabati 25 akagurishwa. Umwanzuro wahise unashyirwa mu bikorwa.
Undi nawe ati: “Ni umuntu wamuhaye akazi ngo ajye kurarira ahantu baza kumwiba. Baza kumushinja ko ariwe wabyibye kandi mu by’ukuri ntagihanga yamufatanye biza kurangira haciyemo nk’iminsi nk’itatu aza kubura intama byose baza kubimushyiraho nyine ngo niwe wabyibye birangira bamusamburiyeho inzu”.
Ku wa Gatatu, tariki 23 Ukwakira 2024, Uwamahoro Telesphore,Gitifu w’Umurenge wa Kisaro yabwiye itangazamakuru ati: “Ko ndi kuri moto mu mvura waretse nkakuvugisha ngeze aho nugama nkaguhamagara?”. Nyuma bagerageje kongera guhamagara nomero ye basanga ntikiri ku murongo.
Ariko Umuyobozi w’akagari ka Kamushenyi Masengesho Chantal we yabwiye Radio Ishingiro ko atunguwe no kumva ayo makuru. Ariko agiye kuyakurikirana.
Ati : “Icyo tugiye gukora tugiye guhamagara abaturage, abaturanyi b’uwo muntu n’abagiranye ikibazo bombi ari ny’iri iyo nzu ndetse n’uvugwa ko yibwe, hanyuma tubaganirize twumve uko ibintu byakozwe. Niba umuntu yaribwe ntabwo yakagombye kuba asamburirwa inzu hanyuma akararahanze”.

Amakuru ari kuva mu nzego z’ibanze avuga ko koko ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu, tariki 23 Ukwakira 2024, mu mudugudu wa Karambo hahise hatumizwa inama yayobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’umurenge wa Kisaro, Nsabimana Ezechiel afatanyije n’inzego z’umutekano,hanzurwa ko inzu yasambuwe bongera kuyisakara ndetse n’uwarindaga ibirayi nawe akariha.
Nyuma y’iyi nama inzu yahise itangira gusakarwa ariko bwira ituzuye. Ildephonse n’umuryango we bahise bajya gucumbika.
Abaturage by’umwihariko abayobozi bagiriwe inama yo kujya bakemura ibibazo by’abaturage bisunze amatekego birinda kubogama.




