Umuhanzi uzwi nka Chriss Eazy araregwa na Musanze Caves Hotel iherereye mu karere ka Musanze kutubahiriza amasezerano yari yagiranye na yo, ahubwo akayigusha mu gihombo ndetse akayihesha isura mbi mu bakiriya bayo.
Ni amasezerano yari ashingiye ku gitaramo cyagombaga kubera muri Musanze Caves Hotel tariki ya 14 Mutarama 2023 kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ariko birangira igitaramo kitabaye kubera kubura k’uyu muhanzi na Galaxy Music Band ku mpamvu ngo zitamenyeshejwe ubuyobozi bw’iyi hoteli.
Uwo munsi saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00′), ab’inkwakuzi bari bamaze kwinjira ndetse banishyuye kuko itike yo kwinjira kwari ukwishyura ibihumbi bibiri by’amafaranga y’u Rwanda (2.000 frw).
Ntibyatinze ngo isaha y’igitaramo nyirizina igere kuko saa kumi n’ebyiri (18h00) z’umugoroba , abari bitabiriye baratunguwe ubwo babwirwaga n’ushinzwe ibikorwa bya Musanze Caves Hotel, Tuyisenge Jean Marie Vianney ko umuhanzi atakibonetse.
Abari bitabiriye iki gitaramo bakimara kumva iyi nkuru, bateye hejuru bavuga ko batabyumva, ari na ko basabaga gusubizwa amafaranga yabo ndetse bamwe mu bari bafashe n’icyo kunywa bakagenda batishyuye. Tuyisenge avuga ko byabahombeje ndetse bitanga n’isura mbi kuri Hotel ahagarariye.
Avugana kuri telefoni na BWIZA, Tuyisenge yagize ati: “Umuhanzi Chriss Eazy yaraduhemukiye bitavugwa kuko twamenyesheje abantu igitaramo ndetse tunamanika amatangazo hirya no hino mu mujyi wa Musanze no mu nkengero zawo, tuvuga ko igitaramo gitangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku ya 14/01/2023 kandi ko kwinjira ari ibihumbi bibiri (2.000 frw) ndetse ko na mbere y’igitaramo umuhanzi yagombaga gutanga ikiganiro kuri Radiyo izwi nka Energy Radio. Ibyo byose twabiteguraga bidutwara amafaranga, ari na ko dutakaza n’umwanya wo gukora ibindi bifitiye Hotel akamaro.”
Tuyisenge yakomeje avuga ko hoteli isaba Chriss Eazy indishyi kuko yabahombeje byinshi birimo amafaranga bashoye bategura igitaramo, umwanya yabatesheje ndetse no gutakaza icyizere imbere y’abakiriya bayo.
Yagize ati: “Twarahombye kuko igitaramo cyari kuba ku wa 14/01/2023 ariko nticyaba kandi twitegura. Twakoze amasezerano maze umuhanzi Chriss Eazy yanga kuyasinya, atubwira ko azaboneka kandi ko tugomba kubanza kumwishyura amafaranga yose yaducaga angana n’ibihumbi 500, ariko kubera ko ari twe twari tubabaye, twamwishyuye kashi ayo mafaranga ibihumbi magana atanu (500.000 frw) yifuzaga twifashshije ikoranabuhanga kuko yatubwiraga ko ari mu gihugu cya Uganda, bityo tumwishyura dukoresheje ikoranabuhanga nk’uko bigaragara mu butumwa bugufi dufite. Akimara kwishyurwa, na we yatwemereye ko azaza mu gitaramo ariko umunsi n’isaha bigeze turamubura.”
Yakomeje agira ati: “Nyuma yo gusebera imbere y’abakiriya bacu, twemeye guhomba kuko twasubije amafaranga yose twari twishyuwe ndetse bamwe bari bafashe ibyo kunywa baratugendana kuko byari bitubanye ikibazo nk’abantu bamenyesheje igitaramo tukemera no kwishyuza, twizeye umuhanzi. Turifuza ko yazadusubiza amafaranga yose twahombye no kugarurira Hotel icyizere kuko amafaranga twari twamwishyuye yo yaje kuyadusubiza nyuma y’iminsi itatu na none hifashishijwe ikoranabuhanga, tukimara gutanga ikirego mu rwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ari nab wo yarekuwe.”
Mu gushaka kumenya impamvu uyu muhanzi atitabiriye igitaramo yari yarasezaranyije Musanze Caves Hotel n’abakiriya bayo, Bwiza yavuganye n’ushinzwe ibikorwa bye, ari we Bugingo Bony uzwi nka Junior Giti, maze asubiza ko nta masezerano y’igitaramo bari bafitanye na Musanze Caves Hotel.
Bugingo yagize ati: “Niba uri Umunyamakuru w’umwuga, uhamagare abo babikubwira, bakwereke ayo masezerano bagiranye n’umuhanzi. Ibyo bavuga barabeshya, nta masezerano bagiranye na we kuko iyo aba yari ayafite, aba yarabonetse kuko iyo tariki y’igitaramo bavuga cyo ku wa 14/01/2023 yageze umuhanzi yibereye mu gihugu cya Uganda kuko yari yagiye kwivuza kuko yararwaye. Iyo haba hari amasezerano hagati yabo, nanjye ubwa njye nka Manager mba narababwiye mbere ko atari buboneke kuko yari arwaye.”
Chriss Eazy yohererejwe aya mafaranga n’uwitwa Nkurunziza Niragire Placide ari na we warushinzwe guhuza uyu muhanzi n’ubuyobozi bwa Musanze Caves Hotel. Mu kuyasubiza, na we yakoresheje uburyo nk’ubwo hoteli yakoresheje.
Tuzakomeza gukurikirana aya makimbirane ari hagati ya Chriss Eazy na Musanze Caves Hotel kugeza gikemutse.



