InShot_20250623_070817933

Rurageretse hagati ya APR FC na Singida Black

Ikipe ya APR FC yo mu Rwanda ishobora kwisanga mu bibazo bikomeye by’amategeko nyuma y’uko ikipe ya Singida Black Stars yo muri Tanzania itangaje ko ishobora kuyiregera Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru (FIFA) kubera amakimbirane ku masezerano y’umukinnyi Memel Raouf Dao ukomoka muri Burkina Faso.

Uyu mukinnyi w’imyaka 21, ukina mu kibuga hagati, yasinyiye Singida Black Stars amasezerano y’imyaka itatu ku wa 14 Kamena 2025, nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bw’iyo kipe ndetse n’uhagarariye uyu mukinnyi, Salome Compaoré.

Icyakora, hashize iminsi itanu gusa, APR FC nayo yatangaje ko yasinyishije uwo mukinnyi amasezerano y’imyaka ibiri.

Ikipe ya Singida Black Stars yatangaje ko ifite ibimenyetso byose byemewe n’amategeko byerekana ko Memel Raouf Dao ari umukinnyi wabo ku buryo bwemewe, ndetse bagashimangira ko amasezerano yabo ari yo yemewe n’amategeko.

Ubuyobozi bw’iyi kipe bwasabye ko iki kibazo cyashyikirizwa FIFA kugira ngo ikore iperereza, inafate umwanzuro wa nyuma.

Salome Compaoré, uhagarariye uyu mukinnyi yavuze ko atigeze agira uruhare na ruto mu biganiro byamuvanye muri Singida Black Stars, ndetse atazi iby’uko uyu mukinnyi yasinyiye APR FC.

Yagize ati: “Nabonye amafoto amugaragaza asinya muri APR FC, ariko ibyo simbizi. Icyo nzi ni uko yasinyiye Singida Black Stars, ibindi simbifiteho amakuru.”

Ibi birashimangira ko hari urujijo rwinshi ku masezerano y’uyu mukinnyi, kandi birashoboka ko hazatangizwa iperereza rikomeye kugira ngo hamenyekane ikipe ifite uburenganzira busesuye kuri Memel Raouf Dao.

Biravugwa ko ubuyobozi bwa Singida Black Stars bushobora gusaba FIFA guhana APR FC niba bigaragaye ko yarenze ku mategeko agenga igura n’igurisha ry’abakinnyi. Ibi bishobora no kugira ingaruka ku mukinnyi ubwe niba byemejwe ko yagiranye amasezerano n’amakipe abiri mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

APR FC yari iherutse gutangaza ko yasinyishije uyu mukinnyi mu rwego rwo kongerera ingufu ubusatirizi bwayo mu gihe cy’umwaka w’imikino utaha, ndetse ibitangazamakuru byo mu Rwanda byari byamaze kumwerekana nk’umusimbura ushobora gufasha ikipe mu mikino y’imbere mu gihugu no mu marushanwa nyafurika.

Ibi bibazo by’amasezerano ashingiye ku bakinnyi bari mu isoko ryo kugurwa no kugurishwa bikunze guteza impaka mu mupira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga. FIFA ikaba isabwa kubikurikirana no gushyiraho umurongo usobanutse wo gukemura izi mpaka, mu kurengera inyungu z’amakipe n’abakinnyi ubwabo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *