Ku mbuga nkoranyambaga hazamutse umwuka mubi hagati ya Prince Kiiiz na Bwiza hamwe n’umujyanama we, Uhujimfura Jean Claude. Prince Kiiiz yashinje aba bombi kwitirira undi muntu igihangano cye, ibintu yise ubuhemu budakwiye mu muziki.
Ibi byakurikiye isohoka ry’indirimbo nshya ya Bwiza yitwa “Boda Boda”. Ako kanya Prince Kiiiz yanditse ubutumwa bukarishye avuga ko “Bwiza n’umujyanama we bafite ubunyangamugabo buke, kuko bafashe igihangano cy’umuntu bakagihindurira undi nyiracyo atabizi”.
Yongeraho ko nta mafaranga ashobora kugura igihangano ngo gihindurwe uwagikoze atabimenyeshejwe, asaba ko “Imana izamurenganura”.
Mu kiganiro kigufi Umujyanama wa Bwiza yagiranye na IGIHE, yasobanuye ko atumva impamvu Prince Kiiiz yarakaye, kuko icyamubangamiye gishobora kuba ari uko bagaragaje ko indirimbo barangirijwe na Loader.
Yakomeje avuga ko Prince Kiiiz ubwe yabuze ubwo bari bamukeneye kugira ngo barangize umushinga, bikaba ngombwa ko ubwe abasaba gukomeza indirimbo uko bashaka.
Ngo byanatumye hashakwa undi muntu urangiza igihangano, ari na we Loader, kandi ngo bombi Prince Kiiiz na Loader bashimiwe ku musaruro wabo.
Mu mashusho y’indirimbo, Bwiza yashimiye Loader nk’uwarangije igihangano, ibintu bikekwa ko byarakaje Prince Kiiiz, nubwo ku rupapuro rugaragaza abafatanyije ibikorwa (credits) na we ahari.
Indirimbo nshya “Boda Boda” yateje aya makimbirane yatunganyijwe amajwi na Bob Prod, naho amashusho akorwa na John Elart.




