IMG-20251022-WA0011

Rurageretse hagati ya KNC n’umusifuzi Umutoni Aline

Umusifuzi mpuzamahanga Umutoni Aline yatangaje ko agiye kurega Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles (KNC), nyuma y’amagambo uyu muyobozi yavuzeho amushinja kuba yaravuganye n’abantu bashobora kuba baragize uruhare mu buriganya bw’umukino Gasogi United yanganyijemo na Bugesera FC 0-0.

Mu kiganiro cya Radio & TV1 cyitwa “Rirarashe” cyatambutse ku wa 21 Ukwakira 2025, KNC yavuze ko Gasogi yasifuriwe nabi ndetse ashyira hanze ubutumwa buvugwamo umusifuzi wandikiranye n’umuntu avugwaho gukora mu by’imikino y’amahirwe (betting), akavuga ko uwo musifuzi ashobora kuba ari Umutoni Aline.

KNC yasabye ko RIB yakurikirana ubwo butumwa, avuga ko biri mu bikorwa “byica umupira” kandi asaba FERWAFA gukora iperereza.

Nyuma y’ibyo, Umutoni Aline yahakanye ibyo KNC yavuze, ashimangira ko ari ibinyoma bigamije kumusebya, kandi ko agiye gushaka ubutabera. Yavuze ko yamwandikiye amubaza impamvu yamuvuze mu ruhame adafite ibimenyetso.

Umutoni Aline, uri muri Angola, yavuze ko akigera mu Rwanda azahita ajya kurega KNC kugira ngo hamenyekane uwakoze cyangwa watangaje ibyo butumwa akoresheje izina rye, yongeraho ko yizeye ubutabera bw’u Rwanda.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *