FARDC B-1

Rurambikanye hagati y’inyeshyamba za AFc/M23 na FARDC muri Kibati

Amakuru aturuka mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru aravuga ko imirwano ikaze ihuje kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, itariki 5 Mutarama 2026, inyeshyamba za AFC / M23 n’Ingabo za Leta (FARDC) i Kibati, muri Gurupoma ya Luberike iherereye muri Teritwari ya Walikale.

Aya makuru yerekana ko Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, zagabye igitero mu rukerera ku birindiro by’inyeshyamba za AFC/M23, zigamije kubirukana mu mujyi.

I Kashebere, abatangabuhamya bavuga ko urusaku rw’intwaro ziremereye ndetse n’izoroheje, rwatumye abaturage bagira ubwoba nk’uko bitangazwa na ACTUALITE.CD.

Amakuru akomeza avuga ko kubera iyi mirwano, urujya n’uruza hagati ya Kashebere na Mungazi rwahagaze.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *