Bamwe mu bagore bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka bo mu karere ka Rusizi bavuga ko bashima Leta byinshi yabakoreye byatumye hari aho bava n’aho bagera mu iterambere, ariko ngo baracyahura n’imbogamizi nyinshi mu mikorere bifuza, bakifuza ko nazo bafashwa zigakemuka.
Baganira na Bwiza.com, batangaje ko mbere y’imyaka ine, bakoraga mu kajagari bose ari ba nyamwigendaho,bakaba batari banazi amategeko agenga ubucuruzi bwambukiranya imipaka, batazi uburenganzira bwabo n’icyo bakora igihe bahohotewe muri Congo, batazi gutandukanya inyungu n’igishoro benshi bakaba barakoreraga mu gihombo batabizi, ariko ngo ubu bamaze kubumbirwa hamwe mu makoperative mu curuzi bwabo,bikabafasha gukora neza.
Zimwe muri izi mbogamizi aba bagore bacuruza amata, amafi, imboga n’imbuto bavuga bagihura na zo cyane cyane i Bukavu muri Congo, ngo ni ukuba batagira aho bakorera hazwi.
Bavuga ko nta nzu bafite bakoreramo iyo bahageze, bakagenda bazerereza ibicuruzwa byabo mu ngo, bamwe bakabambura abandi bakaba bashobora kubahohotera mu buryo bunyuranye, bakifuza ko bafashwa kubona aho bakorera hazwi.
Nyiramugisha Chantal ahagarariye koperative y’abagore 40 bacuruza amata i Bukavu. Avuga ko kimwe na bagenzi be bacuruza imboga n’imbuto n’amafi, bakomeza guhombywa no kutagira uburyo bakoramo busobanutse aho i Bukavu.
Yagize ati ’’ntitugira aho tubika amata ducuruza hariya i Bukavu kandi n’aha mu Rwanda nubwo dufite inzu dukoreramo nta bikoresho bikomeza kubungabunga ubuziranenge bw’amata ducuruza tugira. Tuyazerereza aho i Bukavu, rimwe na rimwe akadupfiraho, tukayakopa abo tutazi tukazasanga hari igihe bimutse,cyangwa bamwe bagahohoterwa n’abagiye kubishyuza, ugasanga turahomba cyane, ariko dufite inzu dukoreramo bajya baza kuhayakura tukunguka.’’
Abacuruza imboga n’imbuto na bo bavuga ko kuzibunza mu ngo bizica, hakaba igihe umuntu arangije izo yajyanye bikamusaba kugaruka ku mupaka gufata izindi, ariko ngo bafite inzu bakoreramo iyi miruho yose yashira.
Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myizay’abaturage, Nsigaye Emmanuel avuga ko bagiye gukora ubuvugizi mu zindi nzego bakareba ko byashoboka kuko bifuza ko bakomeza gukora neza nta mbogamizi,ariko ko bitoroheye akarere konyine kubibafashamo,cyane cyane ko ari mu kindi gihugu.
Bahuwiyongera Sylvestre/ Bwiza.com



