Abagore n’urubyiruko bakora imirimo y’ubuhinzi n’ibikorwa by’ubukorikori mu mirenge ya Nkungu na Nyakarenzo mu karere ka Rusizi, bavuga ko bakomeje gushakisha uburyo bwose bakwiteza imbere ariko ko bagikomwa mu nkokora no kubura isoko ry’umusaruro wabo,bagasaba ubuyobozi bw’akarere n’ubw’umuryango AEE kubafasha.
Ibi byifuzo babigaragaje ubwo ibikorwa byabo byasurwaga n’abafatanyabikorwa babo b’Abaholandi basanzwe batera inkunga umushinga Help a child ushinzwe gufasha abana bo mu miryango itishoboye kugira imibereho myiza ukomoka muri iki gihugu ubinyujije mu muryango nyafurika w’ivugabutumwa AEE, bareba ko inkunga batera ibikorwa nk’ibi mu Rwanda ikoreshwa koko icyo yagenewe n’icyakorwa ngo abagenerwabikorwa bagire aho bivana n’aho bigeza mu iterambere.
Mu bikorwa byasuwe n’aba bafatanyabikorwa harimo amatsinda y’abagore n’urubyiruko yo kwizigamira mu murenge wa Nkungu, banareba ubuhinzi bw’ibinyomoro bw’urubyiruko rwarangije ayisumbuye, urwayacikirije n’urutarabashije kuyageramo rwari rwandagaye hirya no hino, uyu muryango AEE uruhuriza hamwe rukora ubuhinzi bwa kijyambere ,kimwe n’urwogosha rukanaboha imisatsi,byose biruha icyizere cyiza cy’ejo hazaza.
Mu murenge wa Nyakarenzo,aba bafatanyabikorwa basuye ibikorwa by’ubudozi bw’imyenda,ububoshyi bw’ibikapu no gukora inkweto muri santere y’ubucuruzi ya Mashya, banafatanya igikorwa cyo gusarura marakuja zejejwe n’itsinda ry’abagore zitangiye kubabonera uburyo bwo gutunga imiryango yabo banasura n’andi matsinda y’abagore nanone biteza imbere binyuze mu kwizigamira muri uyu murenge.
Aba bose icyo bahurizaho ni ikibazo cy’isoko ryagutse no kongererwa ubushobozi bw’ibyo bakora mu gihe inzira y’iterambere yo bari bamaze kuyigera mo.
Nambajimana Léo n’urubyiruko bagenzi be bahinga ibinyomoro mu kagari ka Mataba mu murenge wa Nkungu, bavuga ko kutabasha kugera ku masoko manini bituma batabona inyungu bifuzaga.
Ati ’’Nk’ubu twahinze ibinyomoro twiteguye gukuramo amafaraga hafi Miliyoni ebyiri muri uyu mwaka kandi n’imboga twahinze zatanze umusaruro ushimishije,ariko kugira ngo tugurishe neza ibyo binyomoro bidusaba kubyikorera ku mutwe tukagenda amasaha arenga atatu twikoreye kugira ngo tugere mu mujyi wa Rusizi, tubonye uburyo bwo kubigezayo neza cyangwa uruganda rubitunganya twatera imbere cyane”.
Imanishimwe Odille uri mu itsinda ry’urubyiruko rukora ibikorwa by’ubukorikori mu mashya muri Nyakarenzo na we “ Turakora ariko nta soko ryagutse tugurishiriza ho, inzu turayikodesha bikatugora kandi ino nta baguzi benshi tubona,dufashijwe kubona aho dukorera heza twaha n’akazi abandi benshi tukanatera imbere bishimishije.’’
Rukema Ezéchiel ushinzwe gahunda yo guteza imbere ubukungu n’urubyiruko mu mushinga Help a child, avuga ko biteguye gufasha uru rubyiruko n’abagore gukemura ibi bibazo,ariko ko bagomba kwihinga mo umuco wo kwishaka mo ibisubizo no kurushaho kunoza ibyo bakora kugira ngo byo ubwabyo byishakire isoko,ibyo badashoboye bakazabifashwa mo kugira ngo barusheho gutera imbere.
Ubuyobozi bw’aka karere bwemeza ko kwishyira hamwe kw’abagore n’urubyiruko bimaze kubateza intambwe ishimishije mu iterambere,umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu,Kankindi Léoncie,akavuga ko hagenda hakorwa ibiganiro na ba rwiyemezamirimo banyuranye kugira ngo ibyo bakora bibonerwe isoko rihagije biteze imbere.





