Rusizi: Bifuza ko ingoro ndangamurage z’u Rwanda zagabanya ibiciro ku bana bato bazisura

Bamwe mu biga amashuri abanza n’ayisumbuye,abarezi n’ababyeyi babo mu karere ka Rusizi,bavuga ko kuba batitabira gusura ingoro ndangamurage z’u Rwanda ari ibiciro byo kuzisura basanga bihanitse bakongeraho n’urugendo ruhenze n’ibijyanye na byo, bakagira ingaruka zo kuba hari byinshi ndangamurage w’abanyarwanda batamenya babyifuzaga,bakifuza ko byakwigwaho abana bato bari hamwe bakajya bagabanirizwa ibiciro.

Mu karere ka Rusizi usanga abenshi mu bana basura ibyiza nyaburanga byo mu tundi turere birimo ingoro ndangamurage ari abo mu mashuri abanza yigenga na bwo abarirwa ku ntoki, abandi bana bakifuza kurenga aka karere ngo bagere ahandi bikananirana nyamara n’ubuyobozi bwako bubibashishikariza, banavuga ko bimwe mu byo basobanurirwa iyo batembereye banabibazwa mu bizamini bya Leta kuko ngo baba bagiye kwiga kuruta kwinezeza, hakaba abavutswa aya mahirwe.

Mu kiganiro na Bwiza.com, bamwe mu bana biga mu ishuri rya Child care Academy mu mujyi wa Rusizi,ubwo basuraga zimwe muri izi ngoro baciye muri pariki y’igihugu ya Nyungwe n’ ikigo kireberwamo ibijyanye n’ibipimo by’ikirere i Nyamagabe, bavuze ko bababazwa no gusura ibyiza nyaburanga nk’ibi ari bake cyane, banageze mu mwaka usoza kandi hari ibyo baba baratangiye kwiga mu myaka yo hasi banabazwa mu bizamini bya Leta, bakumva hari byinshi bahomba mu kumenya neza igihugu cyabo.

Ndikumwenayo Gentil w’imyaka 14,ati’’ biradufasha cyane kubireba kuko tuba twarabyize mu magambo gusa tutabizi. Nk’ubu nabonye urusobe runyuranye rw’ibinyabuzima muri pariki y’igihugu ya Nyungwe, mbona uko bapima icyerekezo cy’umuyaga nigaga mu ishuri ntazi uko bikorwa,mbona amabuye yavuye ku kwezi ari mu ngoro y’ibidukikije I Karongi, inka z’inyambo mu rukari, imibereho y’abanyarwanda I Huye n’ibindi ariko mbibonye ndi mu wa 6, bishyuza make twari kubibona na mbere,kuko twari kuza kenshi.’’

Mugenzi we Umugisha Emmanuella na we ati’’ abana biga mu mashuri abanza ya Leta bo ntibashobora kuza kubera ubushobozi buke bw’ababyeyi babo. Kuki bitakwigwaho, hakaba uburyo uturere twa kure nka Rusizi na Nyamasheke twafasha abana kureba ibyiza by’igihugu cyacu, aba dusura bakatugabaniriza amafaranga cyangwa bikaba n’ubuntu ku bana bato nkatwe,ariko tugakura tuzi byinshi ku gihugu cyacu?’’

Ababyeyi na bo ngo bifuza ko iki kibazo cyakwigwaho ku rwego rw’igihugu bakareba inyungu ziri mu gufasha abana gusura ibi byiza nyaburanga bakiri bato, amafaranga bishyuza akagabanuka cyane ku bana baziye rimwe,cyane cyane nk’aba baturuka kure nk’uko bivugwa na Nyiratuza Adeline,umwe mu babyeyi barerera muri iri shuri uvuga ko iyo umubyeyi afite abana bnshi mu ishuri kandi bagomba gusura ibi byiza bose bimuremerera,nyamara byizwe neza bose babyungukiramo, n’ababyeyi babo bakabaherekeza.

Past. Hakizimana Félicien,umuyobozi wa Child care Academy, avuga ko bahitamo kujyana abiga mu wa 6 gusa, bigakorwa n’amashuri amwe yigenga abandi ntibarenge Rusizi, kugabanuka kw’ayamafaranga bikaba byaba igisubizo cyiza.
Ati’’ nk’ubu twazanye abana 45 biga mu wa 6. Umwe atangirwa amafaranga 500 ku ngoro 1 kandi turasura 3 tukagabanirizwaho 20% kuko tuzisurira rimwe.

Bayagabanije akaba nibura 200 twazana benshi, kuko urugendo, kubagaburira n’ibindi, umubyeyi atanga nibura 18.000 ku mwana,ishuri rigatanga andi nk’ayo bigafata arenga 1.000.000, ufite abana barenze umwe nawe reba ayo atanga.’’

Avuga ko icyifuzo cy’abana n’ababyeyi cyumviswe bigakorwa hari n’abatemberezwa inshuro irenze 1 hakaza n’abo mu yindi myaka itari uwa 6 gusa, cyane cyane ko intego yabo iba ari ukwiga atari ukwinezeza.

Umuyobozi w’ingoro y’amateka,imico n’imibereho by’abanyarwanda iri I Huye, Ndabaga André, avuga na we ko mu bana bakira abaturuka I Rusizi bakiri bake cyane kandi na bo bagombye kumenya kurushaho igihugu cyabo, agasanga amafaranga yishyurwa kugeza ubu atari menshi, akanavuga ko bafite agasunduku gatangirwamo ibitekerezo,iki bari bataracyakira, igihe cyagaragazwa koko nk’inzitizi kuri aba bana, cyakwigwaho hakagira igikorwa,bakoroherezwa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *