Abaturage b’umurenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi bashimira cyane Perezida Kagame uburyo akomeje kubateza imbere no kubakura mu bwigunge, kuko nyuma y’aho baherewe umuriro w’amashanyarazi, bagakorerwa umuhanda neza Pindura-Bweyeye ubasha kubahuza n’abatuye utundi turere,ubu noneho bashyikirijwe imodoka nini itwara abagenzi.
Bavuga ko muri iyi myaka Itanu ishize iterambere ryabo ryihuse cyane kuko bahawe amashanyarazi biba nk’igitangaza, bakorerwa umuhanda wasaga n’uwananiranye mbere none bahawe n’imodoka nini ibasha kubatwarira abagenzi n’imitwaro igana mu mujyi wa Rusizi n’ahandi mu gihugu, bikaba bibakuye mu bwigunge.
Iyi modoka yahageze bwa mbere ni iya sosiyete itwara abagenzi ya RITCO ikaba ngo igiye kujya ihakora ingendo buri munsi,aho bazashobora no gushyiramo imitwaro yabo, bakabasha kugera Pindura bitabagoye kugira ngo babashe gutega izijya ahandi bifuza,bakaba baruhutse kuko ibiciro na byo ngo byagabanijwe cyane,mu gihe kuva Bweyeye ujya Pindura byasabaga moto gusa umuntu agatanga amafaranga 5000 ari wenyine,azajya atanga 2000 n’imitwaro ye ikagenda.
Murekatete Valentine wo mu Kagari ka Kiyabo, muri uyu Murenge yagize ati ’’Kubera kumara igihe kirekire mu bwigunge twaranavutse tubusanga nta n’iterambere twatekerezaga ariko ubu tugiye gucuruza kuko uburyo bwo kujya kurangura byinshi bubonetse, dusure imiryango yacu iri ahandi twasaga n’ababuranye kubera ubu bwigunge, urwaye ajye kwivuza adahangayitse, ubonye icyo ashyira umuvandimwe akimushyire adahenzwe,n’ibindi byinshi bigiye gukemuka kubera iyi modoka tubonye.’’
Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’uyu murenge, Habimana Emmanuel avuga ko uretse iterambere ry’ubukungu rigiye kuzamuka n’urujya n’uruza rw’abanyabweyeye n’ab’ibindi bice by’igihugu rukiyongera,ibintu bitigeze bibabaho mbere, amahoteli akubakwa,byose bikagenda neza,abatuye uyu murenge bagiye no gufunguka mu mutwe bakareba aho abandi babasigiye iyi myaka yose bamaze mu bwigunge, bakagaruza igihe batakaje batabishaka.
Ati ’’ Byerekana ukuntu ubuyobozi bukuru bwacu bukunda Bweyeye. Kuba batagendaga ngo barebe aho abandi bageze mu iterambere byabadindizaga cyane,ariko ubu ndahamya ndashidikanya ko natwe tugiye gusirimuka birushije ho,ubukene buboneka ino bukagabanuka kuko icyabuteraga gishize, tukumva tugiye kubyaza umusaruro ugaragara aya mahirwe tubonye.’’
Umuvugizi wa Ritco Gahigana John,yabwiye Bwiza.com ko kubera ko izi modoka basanzwe bakoresha ari ndende cyane kandi uyu muhanda Pindura —Bweyeye ari muto ufite n’amakona menshi,bagiye kuhageza imodoka nto zo mu bwoko bwa dudu ariko zibasha gutwara imitwaro yabo, kuva Bweyeye kugera Pindura akaba ari amafaranga 2.000 gusa,Bweyeye-Rusizi akaba amafaranga 4.000,bakaba bagiye kuhatangiza imodoka imwe,mu gihe gito zikazaba zabaye ebyiri zikora buri munsi.
Umuyobozi w’aka Karere, Kayumba Ephrem wayibashyikirije, yabasabye kuyicungira umutekano bakirinda icyayihungabanya, bakayikoresha mu ngendo zo kwiteza imbere no kwegerana n’inshuti n’abavandimwe b’ahandi,izi ngendo zikabagaragaza ho koko impinduka zigaragara mu iterambere.






