Rusizi: Diregiteri, Mwarimu na Animateri bafungiwe gusambanya abanyeshuri

Mu Karere ka Rusizi haravugwa inkuru y’umwarimu uri mu kigero cy’imyaka 40,Diregiteri na Animateri bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho gutera inda abana bigishaga n’ubufatanyacyaha muri icyo cyaha.

Uyu mwarimu akaba yitwa Bukuru Aaron,Umuyobozi w’ikigo Ndahayo Ernest na Animateri Ndahimana Jean de Dieu bakaba bose bakorera kuri GS Murira.

Amakuru BWIZA ifite ni uko uyu mwarimu yari amaze igihe ashakishwa,kuko hari n’igihe yigeze guhabwa ibihano ahamagazwa ku karere kujya kwisobanura,icyo gihe yagezeyo atabwa muri yombi ariko abantu batunguwe no kongera kumubona yidedembya.

Kugirango iyi dosiye yuburwe byatewe n’ubukangurambaga bwakozwe muri kano karere ka Rusizi ku wa 26 Kanama 2024 aho bwari bugamije gusaba abaturage kugira uruhare mu gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina,umwe wavuze mu izina ry’ababyeyi yahise agaragaza ikibazo kiri kuri GS Murira,RIB ibasezeranya ko bagiye kugikurikirana.

Hari umwarimu watungwaga agatoki bavugako abasambanyiriza abana abndi ngo akaba yarabateye inda ku buryo bamwe bavugaga ko batazongera gusubira kwiga kuri GS Murira batinya ko bazaterwa inda.

Uyu mwarimu ngo yari afite butiki yajyaga asambanyirizamo abanyeshuri mu gihe cy’amasomo,mu gihe k’ibiruhuko akabasambanyiriza muri getho yacumbikagamo kuko bagenzi be babaga bagiye mu biruhuko agasigara yidagadura.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi asaba abaturage kudahishira icyaha icyo ari cyo cyose, abarimu bakamenya ko uburezi atari ukwangiza abana no kubashora mu ngeso mbi, abayobozi bakirinda ubufatanyacyaha kuko uwo bizagaragaraho wese atazihanganirwa.

Abafashwe bose uko ari 3 bakaba bafungiwe kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Muganza.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Rusizi: Diregiteri, Mwarimu na Animateri bafungiwe gusambanya abanyeshuri
    Ubwo busambanyi ndengakamere bucibwe kuko ntaburezi twaba dufite? Uwo musambanyi ruharwa bamufatire urumukwiye kandi abizire.icyo kigo bagenzure neza barebe ko ntavandi barimo?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *