Rusizi: Guverineri yasabye abayobozi kwirinda guhurura baje kuzimya umuriro watse bareba

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco yasabye abayobozi bashya b’Akarere ka Rusizi kwita cyane ku bibazo by’abaturage binyuze mu kubegera, bakirinda kuba nk’abahuruye baje kuzimya umuriro mu gihe umwotsi wacumbye bawureba.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Ukuboza 2024, mu Karere ka Rusizi, ahabereye umuhango w’ihererekanya bubasha hagati y’abayobozi baherutse kwegura mu nshingano aribo Dr Kibiriga Anicet wari umuyobozi w’Akarere, usimbuwe by’agateganyo na Habimana Alfred wari usanzwe ari umuyobozi wungirije w’aka Karere ushinzwe ubukungu.

Mu bandi kandi Anne Marie Dukuzumuremyi wari umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage asimbuwe by’agateganyo, Uwimana Monique wari Umunyamabanga w’Inama Njyana y’Akarere ka Rusizi.

Guverineri Ntibitura Jean Bosco yagize ati :”Abakiriye inshingano bazakomereza ku byo abandi bagezeho byiza ndetse hari ibyo bakoze barabirangiza, ariko hari n’ibyo bari baratangiye bigomba kurangizwa n’aba babakoreye mu ngata, kugira ngo ibi bigerweho ni uko iyi kipe nshya igiyeho igomba gukorera hamwe bakanoza imikorere n’imikoranire kuko ibyo iyo byapfuye na serivisi ntizitangwa neza.”

Yibukije abayobozi ko ugize ikibazo mu nshingano ze akwiye kujya yihutira kubwira bagenzi be hakire kare, kugira ngo bamenye ko mu kuzuza inshingano habayemo imbogamizi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Rusizi: Guverineri yasabye abayobozi kwirinda guhurura baje kuzimya umuriro watse bareba
    Ibyo Gouverner Ntibitura avuze n’Ukuri, Abayobozi ntibagashake kuzimya Umuriro wamaze kwaka, akenshi bagize n’uruhare mu kuwatsa, Urugero: ubu Imyaka hafi2 mu Karere ka Rubavu, Abaturage batujwe mu Murenge wa Rugerero, bataka kubyo bakorerwa nabitwaza icyene wabo, Abayobozi bagasa nkaho ntabyo bazi, Ni Kangahe mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Muhira Uwitwa Didier wigize mutekano arara Akubita Abahatujwe bakaba bamaze kuba7 hsrimo n’Abakecuru, none arataha saa cyenda zijoro agahondagura inzugi asakuza ngo Kagame yubakiye Interahamwe na fdlr, Abayobozi ngo uzavuga bazamukura mur’izo batimo,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *