Abagize njyanama y’umurenge wa Mururu mu karere ka Rusizi bavuga ko hashize igihe uyu murenge uhanganye n’ihungabana ry’ubukungu rishingiye ku bucuruzi kuva aho aka karere gafatiye umwanzuro wo gusubiza mu mujyi rwagati bimwe mu bicuruzwa byacururizwaga ku mupaka wa Rusizi ya mbere muri uyu murenge.
Bamwe muri aba bacuruzi bafashe ibicuruzwa byabo babijyana ku mupaka wa Rusizi ya mbere hafi y’abakiriya babo b’imena baturuka muri Congo ngo babihafatire, bituma ubuzima mu mujyi rwagati wa Rusizi busa n’ubuhagaze kuko abasigayeyo bacuruza ibisa n’ibyajyanwe hafi y’uyu mupaka batongeye kubonera abakiliya.
Bagaragariza akarere ko bakora bahomba, aho gukemura icyo kibazo icyo gihe ahubwo ubuyobozi bwariho bushishikariza abashoramari kuhubaka inyubako zigezweho z’ubucuruzi.
Uko iminsi ihita byaje kugaragara ko ari ikibazo ku bacururiza mu mujyi rwagati banabyinubira, ari na ko abashishikarijwe kubaka inyubako zigezweho z’ubucuruzi kuri uyu mupaka bazuzuza bizeye kuzungukamo, ubuyobozi busaba abacuruza ibikomoka kuri palasitike bose kubisubiza mu mujyi rwagati, hafi y’umupaka hagasigara ibiribwa gusa, ibintu bitashimishije na gato abari bahujuje izi nyubako.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, Ingabire Joyeux, aganira na Bwiza.com, yavuze ko uretse gutanga umusoro mwinshi winjiraga mu karere hakagira n’igisigara mu murenge, aba bagiye gucururiza i Bukavu ngo bari n’abafatanyabikorwa b’umurenge mu buryo butandukanye, kuba umurenge utamenya imikorere yabo n’icyo bawumariraga kikaba cyaragabanutse.
Yagize ati’’muri rusange isoko ntirihagaze neza. Abacuruzi benshi bigiriye gukorera muri Congo, inzu nyinshi z’ubucuruzi zisigarira aho kandi zarishyuraga umusoro ku bukode, imisoro yinjiraga iragabanuka cyane, n’ibindi byinshi byahungabanije ubukungu bwacu,tugasaba akarere ko hagira igikorwa ngo hagire abagaruka iki cyuho gikomeje kugaragara kizibwe.
Iki kibazo cyongeye kugaragara nk’igihangayikishije ubwo njyanama y’uyu murenge yateranaga na yo igasanga isoko ryo ku mupaka wa Rusizi ya mbere n’iryo kuri Rusizi ya 2 yakorerwagaho ubucuruzi bwambukiranya imipaka bahahirana n’abanyecongo ubu asa n’ayasenyutse.
Umwaka ushize umurenge ukaba waragombaga kwinjiza Miliyoni 150 aturuka ku misoro hakinjira atagera no kuri miliyoni 70, bivuze ko havuyeho ahita ajya mu karere umurenge wabaye nk’usigarana ubusa.
umuyobozi wa Njyanama Nsengiyumva Christophe, ati’’ ni kibazo gikomeye cyane. Twabiganiriye muri njyanama dusanga dukwiye gusaba akarere kakadufasha gushaka icyakorwa byihutirwa kuko hari byinshi byagombaga gukorwa n’umurenge bidindira kubera kutagira icyo twinjiza,abubatse inzu z’ubucuruzi na bo bakaba bakomeje kwibza uko bazishyura inguzanyo ku nyubako bubatse zidakorerwa mo kandi bari babishishikarijwe.’’
Iki kibazo cyanatuwe Minisitiri w’ubutegetsei bw’igihugu, Prof. Shyaka Anastase mu ruziduko aherutse kugirira muri aka karere, asaba akarere gusuzumana ubushishozi icyakorwa, abaturage bakavuga ko ubwo yanagizwe imboni y’aka karere hari ikizagikorwaho.





