Imiryango 3 yanyagirirwaga mu nzu mbi yabagamo, irimo uwari uherutse kurokoka inkangu yawusenyeye, yashyikirijwe inzu yujurijwe, itabariza n’indi ivuga ko imerewe nabi cyane muri iki gihe cy’imvura nyinshi igwa mu karere ka Rusizi ibarizwamo.
Ni imiryango yo mu kagari ka Kiyabo, umurenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi, bamwe mu bayigize baganiriye na BWIZA bavuga ko bamaze igihe batazi ibitotsi byiza icyo ari cyo, cyane cyane muri ibi bihe by’imvura kuko, kubera ko izabo zari zubakishije amategura ibiti afataho bikabora, bahoraga batekereza ko ayo mategura yabagwaho nijoro baryamye bakahasiga ubuzima, cyangwa akagwa ku bana bari mu nzu bonyine babasize bakajya mu mirimo, nko mu biruhuko.
Mukeshimana Jacqueline w’imyaka 47, wayubakiwe mu mudugudu wa Mudasomwa, akagari ka Kiyabo avuga ko amaze imyaka 2 nta mahoro afite kuko akazu gato k’amategura yabanagamo n’umwuzukuru we, ibiti yubakiyeho byaboze, akarekurana, imvura yagwa nijoro bakiyorosa urutaro na rwo rukanyagirwa n’ubundi ikabageraho, ntaho bahungira kuko inzu yose yahindukaga icyondo gusa kubera kuva.
Avuga ko yabonye ari ikibazo ibyarimo arabihungisha, aza kwinginga umugiraneza amutiza aho aba, hashize iminsi mike uwahamutije aarahamukura, amubwira ko ahakeneye, abura aho yerekera n’umwuzukuru, yemera kukagarukamo ahebera urwaje.
Ati: “Nagezeho nifuza urupfu ndarubura kubera imibereho mibi nari mfite muri aka kazu, nkajya ndara nsenga Imana ngo intabare. Yaranyumvise, ngiye kubona mbona abayobozi bazanye n’aba bagira neza b’uyu mushinga RW 0740 EAR Kiyabo, akazu kose baragasura, baragafotora bambwira ko bagiye kunyubakira ariko nkumva ari nk’inzozi, ko bidashoboka ko nazabona inzu nziza nturamo.’’
Yunzemo ati: “None uyu munsi banshyikirije inzu nziza banyubakiye n’igikoni cyayo n’aho nogera, nkabasaba gukomeza kumba hafi kuko mbana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, imbaraga zo guhahira akuzukuru kanjye zikambana nke. Banashyiriyemo amashanyarazi, intebe n’ibiryamirwa kuko nta na kimwe muri ibyo mfite, nkanafashwa kubona ikintungana n’aka kana baba bakoze cyane.’’
Havugimana Anastase w’imayaka 52, wo mu mudugudu wa Ruhondo muri aka kagari, avuga ko muri Mata uyu mwaka, ubwo yari aryamye bugiye gucya, nta n’imvura yaguye, yumvise ibiti byari byubakishije ikiraro cy’inka bisenyagurika, umugore abyutse asanga ni inkangu yabateye, ikiraro cy’inka cyose irakimanura, bayitangirira epfo cyayikunkumukanye ariko itapfuye, abaturanyi barabatabara barayishayura, arayicumbikishiriza.
Hashize iminsi 3 gusa bibaye, haguye imvura mu masaa cyenda z’amanywa. Yahise bibaye nka saa tatu z’ijoro baryamye, bumvise noneho umusozi wari hejuru yabo ubaridukiyeho, akazu kabagamo inkoko ukagwa hejuru zose zipfiramo, utanamenya ko higeze inzu.
Ati: “Twagiye kumva twumva ikindi kiguye ku yo twari turimo mu gice kiryamyemo abana, tuvuza induru baradutabara tugira amahirwe abana tubakuramo ari bazima, amategura yari ayubatse aramenagurika hafi ya yose,utwo twarokoyemo ni utu twubakishije igikoni cyonyine.’’
Avuga ko n’ubu iyo abitekereje yumva afashwe n’ihungabana rikomeye kuko ari Nyagasani wenyine wabarikoye byari byarangiye, bajya gucumbika kugeza uyu munsi bashyikirijwe iyo babamo,nziza y’amabati 37, ibyumba 4 n’uruganiriro,n’igikoni cyiza, kandi inzu yose irimo sima,ibuze gusa amashanyarazi,bagashimira ababubakiye,banasanzwe bafasha abana babo mu mibereho.
Banavuga ko hari bagenzi babo bakirara rwa ntambi, na bo bafashijwe kubona aho baba byaba byiza cyane.
Mukashyaka Marie Rose, umuyobozi w’umushinga RW 0740 EAR Kiyabo, wayabubakiye, ku nkunga na Compassion international yavuze ko bamaze kubona imibereho mibi iyi miryango yari ibayemo, itagira aho kurambika umusaya, biyemeje kubakorera ubuvugizi mu bafatanyabikorwa babo, kuko n’ubuyobozi bw’umurenge bwagaragazaga ko bibuhangayikishije, ku bw’amahirwe ubusabe bwabo burumvwa, babona amafaranga barabubakira.
Ati: “Inzu bazishyikirijwe natwe twishimye cyane. Ku byo basaba, amashanyarazi tuzakomeza ubuvugizi mu nzego za Leta twizeye ko bazayabona, nk’uriya ubana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA dusanzwe tumugenera igikoma, isukari n’isabune yo kumesa. Twiteguye gukomeza kubaba hafi kugira ngo n’ibindi bakeneye bafashwe kubigeraho, babigizemo uruhare.’’
Avuga ko uretse bariya, na bagenzi babo bandi hari byinshi bakorerwa bibateza imbere, birimo gushyikira amatsinda yo kubitsa no kugurizanya babashyizemo, bakayafasha kwihangira imirimo yababeshaho, nko kubashakira imashini zidoda, itsinda riboha imyenda mu budodo,iry’ubuvumvu, ayo bazigisha kuboha udutebo, gukora amasabune, n’ibindi.
Ati: “Tuniteguye kubafasha kubyaza umusaruro kaburimbo umukuru w’igihugu yaduhaye igiye kuzura, tuzi ko tuzatangira kubona urujya n’uruza rw’abadusura bazaba bakeneye ibyo dukora, abakuraga amasabune za Nyamagabe na Kamembe bazatangira kuyakura hano twayakoze, n’ibindi dutekereza tuzabakorera, ku buryo na bimwe mu byo twabafashaga bazatangira kubyibonera.”
Nubwo bahawe izi nzu ariko, ngo hari indi miryango 25 ihangayikishije itarabona aho iba nk’uko byavuzwe na Pasiteri Habishuti Thomas umushumba wa EAR paruwasi ya Bweyeye, bakagira n’indi itagira n’ibibanza yakubakamo bibaza uko bizagenda, n’indi miryango 7 yamaze kubona ibikanka, kugeza ubu badafitiye isakaro.
Ati: “Dufite n’indi 17 ifite ibibanza ariko idashobora kwizamurira ibikanka, iyi yose duhangayikishijwe n’imibereho yayo, ariko tuzakomeza gukomanga mu bafatanyabikorwa bacu batajya badutererana, banadufashije mu byo twakoze birimo inzu 16 zimaze kubakirwa abatishoboye mu myaka 8 gusa tumaze dukora.
Banadufashije kandi kugurira imiryango 14 amasambu yo guhinga itari iyafite, koroza abaturage bacu dufasha ihene 492,ingurube 460,inkoko 873 n’inka 48, n’ibindi tukizera ko bizaboneka.”
Umurenge wa Bweyeye utuwe n’abaturage barenga gato 25.000, ushinzwe irangamimerere, ibibazo by’abaturage na Notariya, Nzamurambaho Xavier, akavuga ko bagifite ibibazo byinshi by’imiryango 417 itagira aho iba n’ifite inzu zimeze nka nyakatsi, muri yo itagira aho iba na mba ngo ni 79.
Nzamurambaho avuga ko kugira ngo babone aho baba bisaba imbaraga nyinshi n’ubufatanye bw’inzego zose basanzwe bakorana, bagashimira ubuyobozi bw’aka karere imbaraga bubishyiramo, kuko uyu mwaka ngo hubakiwe imiryango 47 ku bufatanye n’akarere yamaze gutuzwa, akizera ko n’abasigaye bazubakirwa vuba.




