Nyiracumi Rachel yemeza itandukaniro riniri riri hagati y'umwana wagannye urugo mbonezamikurire n'utarugannye

Rusizi: Ingo mbonezamikurire zatanze umutekano ku bana bazigana

Ababyeyi barerera mu rugo mbonzamikurire rwa Rango mu murenge wa Gashonga mu karere ka Rusizi, bishimira kuba abana babo bafite umutekano bakesha abarezi babitaho n’aho barererwa hatekanye. Banishimira indyo yuzuye bahabwa, batabonaga mbere. Ntabagitaka ihohoterwa kuko bose barererwa muri uru rugo batekanye mu gihe ababyeyi babo bahabasize bakajya mu kazi kabo ka buri munsi.

Vuguziga Adolphe, umwe mu babyeyi baharerera, ashima cyane urugo mbonezamikurire rw’abana bato rwa Rango kubera ko yabonye ahatekanye asiga abana be agiye mu kazi ke ka buri munsi.

Ati: “Mu byukuri, uru rugo rwampereye abana umutekano.Ntitwabonaga aho tubasiga tugiye mu mirimo cyangwa tugize ahandi tujya tubasize. Uru rugo rurabanderera, neza ,kukobahahererwa ubumenyi butandukanye bujyanye n’ikigero cyabo, bakahahererwa amafunguro, bakahigishirizwa ikinyabupfura, udukino tunyuranye tuzamura impano zabo, nkanashimishwa kurushaho n’uko banigishwa cyane imibanire myiza n’abandi bana”.

Uzayisenga Sylvie na we uhafite umwana, asanga urugo mbonzemikurire rw’abana bato rwa Rango rwarababereye ingirakamaro cyane, kuko nk’impungenge yahoranaga z’ihohoterwa ryashoboraga gukorerwa umwana we umwanya uwo ari wo wose,yamusize ahatizewe,atakizigira. Ati: “Ubu umwana wanjye aratekanye kuko musiga mu biganza byiza, ndafite impungenge izo ari zo zose ku wa muhohotera cyangwa ikindi yaba,nanizeye ko aniyungura ubumenyi,bigaragarira ku mpinduka mu mitekerereze mubonana.’’

Avuga ko uru rugo mbonezamikurire y’abana bato, kimwe n’izo mu mirenge ibegereye ya Rwimbogo na Nzahaha, zaziye igihe, kuko umubyeyi wese ufite umwana utaragera igihe cyo gutangira amashuri abanza, yahoranaga umutima uhagaze kubera kubura aho amwerekeza igihe atamwirirwa hafi, kikaba cyarakemutse.

We na bagenzi be, bavuga ko hari nk’igihe umwana yagiraga imyaka 3 cyangwa 4 akurikiwe,kandi bombi bakiri bato kubera ubutabere n’imibereho ya ntayo, umubyeyi w’umugore akibaza uburyo abajyana mu mirimo bombi cyangwa aho asiga umwe ajyanye undi, nta n’icyo kurya amusigiye aho yamusize, agakora adakoze, agataha atarangije ibyo yakoraga kubera umutima uhagaze wa wamwana.

Bamwe mu babyeyi banavuga ko uretse impungenge z’inzara,n’ ihohoterwa umwana yashoboraga guterwa n’abamusigaranye cyangwa abagizi ba nabi bahohotera abana bato bagenda bagaragara mu byaro hirya no hino, hari n’abagiraga impungenge z’abashobora kubahumanyiriza abana,babaha uburozi bita igituntu buvugwa cyane muri aka gace, na byo bikabatera guhagarika imitima igihe babasize.

Mbarushimana Wellars,uhagarariye ababyeyi bahererera, ati: “Ntitwabona uburyo dushimira Leta yacu yafatanije na Help a child Rwanda kuduha uru rugo mbonezamikurire rwubatse neza,runujuje ibyangombwa byose, tutari twiteze, kuko twumvaga inyubako nk’izi ku bana bato zaragenewe abo mu mijyi gusa, twe zitatureba.’’

Yungamo ati: “Tumaze kubona ibibazo abana bacu bato bagiraga, birimo iby’umwanda kubera kwirirwa bakina mu ivumbi no mu cyondo, bamwe bakararana umwanda kubera ko ababyeyi babo batashye bananiwe ntibite ku byo kubuhagira no kubahindurira imyenda,abana bamwe bakanararana imyenda biriwe bakinana, n’ibindi bibazo by’umutekano muke,twishatsemo ibisubizo by’urwego rwacu.’’

Muri ibyo bisubizo babanje kwishakamo,avuga ko bubatse agashuri kakiraga abana 40 gusa,katagiraga igikoresho na kimwe n’umurezi wabihuguriwe, baba babashyizemo by’amaburakindi kuko abo bana batabonaga icyo barya n’ubitaho neza,bakomeza ariko ubuvugizi ku murenge no ku karere. Ati: “Ni muri ubwo buvugizi twubakiwe uru rugo. Abana bacu bahabwa igikoma cyangwa amata mugitondo, ku manywa bagahabwa indyo yuzuye tugiramo uruhare dutanga umusanzu wunganira, amatsinda twakoze akadufasha kuwubona, bigatuma tujyana mu mirimo umutima hamwe.’’

Anavuga ko iyo urebye uburyo abana babo bazamuka mu bwenge, mu gihagararo, mu byiyumviro, ikinyabupfura n’uburyo biga imibanire myiza binyuze mu dukino bakinirayo, bibaha icyizere cy’abana beza b’ejo hazaza, n’imbaraga zizewe zizubaka igihugu,kuko ngo n’ubusanzwe igiti kigororwa kikiri gito.

Basaba ko n’ahandi mu bice by’icyaro ingo nk’izi zitaragezwa zahagezwa, kuko hari aho abana bigira mu zo mu ngo z’abaturage,zidafite ibyangombwa bihagije nk’aha handi, kuko ahari abarezi babihuguriwe, babihemberwa na Leta nk’aha iwabo, hatandukanye kure no mu ngo z’abaturage, zitaba zifite ibikenerwa byose n’abana bato.
Banishimira ko nk’ibibazo by’indwara zituruka ku isuku nke n’igwingira riterwa n’imirire mibi bitakivugwa mu bana byagaragaragaho mbere kubera kwitabwaho binoze.

Iby’impanuka zo mu muhanda kubajyaga kure banijyanye n’iby’impanuka bamwe mu bana baterwaga na bagenzi babo, nk’ababaturaga mu biziba cyangwa mu mikingo bakina, zitakibaho, kuko ubu bakina neza, bakurikiranirwa hafi.

Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Gashonga Catholique unafite mu nshingano uru rugo mbonezamikurire, Ntabanganyimana Théophile na we agaragaza impinduka avuga ko zimaze kwigaragaza mu gihe gito bamaze baruhawe, haba ku bana ubwabo, haba no ku babyeyi babo.

Ati: “Ubwabyo kuba mu giturage nk’iki ababyeyi benshi bamaze kumenya agaciro ko kugana irerero ku mwana w’imyaka 3 ni impinduka ikomeye cyane. Abana bariga,barakina, barasukuye,ababyeyi bishyize hamwe mu matsinda, bungurana ibitekerezo, bakanafatanya iterambere bishingiye kuri abo bana babo kuko iyo batabahuza kwishyira hamwe bakagira icyo bageraho byari kugorana.’’

Anashimangira umutekano abana bagira iyo bari hamwe nk’uko, kuko n’iyo isaha yo gutaha igeze, umwana umubyeyi we atari hafi ngo amwakire aba ahagumye kugeza igihe umubyeyi aza kumutwarira, urwaye akagezwa kwa muganga, umubyeyi akaza asanga umwana yitaweho, mu gihe mbere umwana warwaraga umubyeyi atari hafi cyabaga ikibazo.

Asaba ariko bamwe mu babyeyi bigira ba ntibindeba, ntibagire ubushake bwo gutanga umusanzu basabwa ngo imirimo ikomeze neza, batanitabira ibyo basabwa mu matsinda bigatuma atagira ingufu zikwiye, kwikubita agashyi, bakabyaza umusaruro aya mahirwe akomeye igihugu kibaha, bo n’abana babo.

Nyiracumi Rachel ushinzwe kwita ku bana bato bari munsi y’imyaka 8 muri Help a Child Rwanda, avuga ko mu byo bamaze kugenzura, basanze hari itandukaniro rinini hagati y’umwana muto wagannye urugo mbonezamikurire n’utararugannye. Ati: “Rirahari rinini cyane, haba mu mikangukire n’imikurire y’ubwonko bw’umwana uri mu rugo mbonezamikurire, ku mutekano we no gushira impungenge kw’ababyeyi be, imirire no kurwanya igwingira, n’ibindi kuko mu rugo mbonezamikurire umwana tumureba mu mibereho yose, ku mwana ukura ugomba kuzagera kure mu buzima muri rusange.’’

Avuga ko serivisi zikomatanije umwana wageze mu rugo mbonezamikurire ahabwa zimufasha gukurana imirire myiza, ntarwaragurike, agakura mu gihagararo, agatozwa isuku n’imbanire n’abandi hakiri kare, yagira ikibazo cy’ubuzima akitabwaho neza, n’ababyeyi be bakigishwa imibanire myiza, gufata neza abana no kubahana kibyeyi bakosheje, ugasanga umwana atekanye mu muryango utekanye, kurusha abagumishwa iwabo.

Mu gihe ababyeyi bagezweho n’aya mahirwe bashima impinduka ziyaturukaho, hari n’abagaragaza ko abana babo basigara inyuma kubera ko ingo mbonezamikurire nk’izi z’icyitegererezo zitarabageraho, uyu muyobozi akabahumuriza avuga ko Help a Child Rwanda ifite muri gahunda zayo kuzongera no kongerera ubushobozi abazikoresha, abarezi b’abana n’ababyeyi mu miryango.

Nyiracumi Rachel yemeza itandukaniro riniri riri hagati y'umwana wagannye urugo mbonezamikurire n'utarugannye
Nyiracumi Rachel yemeza itandukaniro riniri riri hagati y’umwana wagannye urugo mbonezamikurire n’utarugannye

Ababyeyi bavuga ko gukomera kw'ingo mbonezamikurire z'abana bato guturuka ku bufatanye bwabo n'izindi nzego zifite kwita ku bana bato mu nshingano zazo
Ababyeyi bavuga ko gukomera kw’ingo mbonezamikurire z’abana bato guturuka ku bufatanye bwabo n’izindi nzego zifite kwita ku bana bato mu nshingano zazo

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *