Bamwe mu bahinzi-borozi bo mu mirenge ya Kamembe, Gihundwe na Mururu mu karere ka Rusizi bavuga ko ubumenyi buke n’amahugurwa adahagije mu buhinzi bwa kijyambere no Kutabonera imbuto igihe, amafumbire n’imiti ko bidakemutse nta kabuza bazahorana inzara , no guhora mu kibazo cy’ibiribwa bike kandi babihinga, aho usanga bamwe batazi n’uburyo bwiza barwanyamo isuri ibyo bahinze bigatwarwa kandi baba bavuga ko bayirwanije, bagasaba abashinzwe ubuhinzi kurushaho kubegera.
Babitangarije Bwiza.com, ubwo abahinzi –borozi 47 barangizaga amahugurwa y’iminsi 5 ku buhinzi bwa kijyambere bahabwaga n’itorero ry’Abangilikani Diyoseze ya Cyangugu ribinyujije mu kigo cyaryo cy’ubuhinzi n’ubworozi gikorera mu murenge wa Kamembe muri aka karere, aho bamwe bavuze ko bidashoboka gutera imbere igihe hari ibibazo bikomeye bikibabangamiye, bimwe bituruka ku bumenyi buke, ibindi bituruka ku bukene no kubura uburyo bwo kuzigama umusaruro babonye, ari byo bituma batihaza mu biribwa kandi bahora bahinga.

Mu bibazo bavuga bikoma mu nkokora umusaruro bakabonye, cyane cyane ko bamwe baba banakorera mu makoperative ariko usanga atabateza imbere, harimo ubumenyi buke mu guhingisha imashini nubwo na zo baba batazifite ugasanga bagihingisha amasuka, kutagira imashini zihagije zuhira umusaruro uturuka mu bishanga ntuhaze abawukeneye, guhinga batareba ku masoko bafite ugasanga igihigwa iki n’iki cyereye rimwe mu gace kose kikagura make kandi hari igihe kizabura, nyamara babyizeho neza bacyeza cya gihe kiba kidahari, kutamenya uburyo bwo kurwanya isuri ikangiza imyaka kandi bitwa ko bayirwanyije, n’ibindi.
Bavuga kandi ko hari nk’ibigori byinshi byera mu bishanga bikagurishirizwa mu mirima n’abajya kubyotsa no kubiteka bisanzwe, nyamara baramutse bafite uburyo bwo kubihunika bikagurishwa mu gihe biba bitangiye kugabanuka ku masoko cyangwa bafite uruganda rubutinganya babona amafaranga ahagije, bikabahombera kandi isoko rihari, kutabonera imbuto nziza z’indobanure igihe, amafumbire n’imiti bikiri ikibazo, bakavuga ko igihe cyose ibi bidakemutse nta kabuza bazahorana inzara kandi ntako batagira mu bushobozi bwabo buke ngo babone umusaruro.

Maneno Alphonsine, umuhinzi -mworozi n’umufashamyumvire mu buhinzi mu murenge wa Kamembe, avuga ko bafite koperative ihinga imboga mu gishanga cya Kadasomwa muri uyu murenge, ariko kubera imihingire yita mibi bakaba batiteza imbere uko byakagombye, ngo zimwe mu ngamba zo kongera umusaruro zagombye kuba zarabateje imbere kera azimenyeye muri ayo mahugurwa, cyane cyane ko n’ubushobozi buke bw’abagoronome baba babegereye budatuma ibyo babakeneyeho byose babibona.
Ati’’ turacyazitiwe na byinshi mu iterambere ariko byose bituruka ku bumenyi buke, nta mahugurwa ahagije tubona, ntituzi gutunganya neza imirima nk’uko twabyigiye aha, ibyo guhinga twita ku masoko ntitubitekereza kandi bishoboka, gahunda yo guhunika imyaka nta gaciro ihabwa n’ubuyobozi ari yo mpamvu n’iyeze ihinga rigera abari bayejeje bataka imbuto nk’abatarahinze, ibyonnyi n’izindi dwara z’ibihingwa ntitubimenya n’abagoronome bamwe imiti batubwira gushyiramo ntihangane n’izo ndwara, ibi byose bikadukoma mu nkokora, ari yo mpamvu usanga uwitwa umuhinzi akenshi aba ari n’umukene.’’
Rugira Bernard, Agoronome ukunze gukorera mu turere twa Muhanga na Rulindo, umwe mu babahuguye, asanga kudasobanukirwa n’imihingire inoze ari yo ntandaro y’umusaruro muke, akavuga ko nibura abahagarariye abahinzi bagombye kubona amahugurwa ahagije bagahugura abandi,ko igihe cyose bagihinga mu buryo bwa gakondo ikibazo cy’ibiribwa kizahoraho.
Ati’’ ikibazo ni uko abitwa abahinzi usanga batazi guhinga n’abakabibafashijemo babizobereyemo barwana n’izindi nzitizi. Ubuhinzi bugira tekiniki zirimo kurwanya isuri neza, kumenya gutegura imirima,g ufumbirira igihe,kurwanya indwara n’ibyonnyi,guhinga hakoreshejwe ikoranabuhanga n’ibindi bifasha umusaruro kwiyongera ,ni yo mpamvu hakwiye ibiganiro byimbitse ku buhinzi bunoze n’amahugurwa ahoraho y’abahinzi babigize umwuga.’’
Umuyobozi w’ikigo cy’ubuhinzi n’ubworozi cya Diyoseze y’Abangilikani ya Cyangugu,Eric Bagenzi, avuga ko nyuma yo kubona izi ngorane zose batangiye gahunda yo guhugura bamwe mu bahinzi-borozi ku mikorere inoze,aho bateganya guhugura abagera ku 135 vuba, bakazahugura abandi cyane cyane mu makoperative, bikazafasha gukemura bimwe muri ibi bibazo.
Mu imurikagurisha riherutse muri aka karere mu mpera z’Ugushyingo n’intangiriro z’Ukuboza umwaka ushize, nta bikomoka ku buhinzi bw’aka karere byarigaragayemo,umuyobozi wako Kayumba Ephrem akavuga ko ari ikibazo gikomeye cyane gikwiye guhagurukirwa n’inzego zose ngo ibikomoka ku buhinzi bigaragare ku bwinshi muri aka karere.





