Rusizi: Moto yari yibwe yatahuwe mu gihuru

Kuri Sitasiyo ya RIB ya Kamembe mu karere ka Rusizi hafungiye umusore w’imyaka 24 witwa Ndagijimana Eric, ukekwaho kwiba moto mu mujyi wa Rusizi, akayihisha mu gihuru mu mudugudu wa Nyagatare, akagari ka Shagasha, umurenge wa Gihundwe muri aka karere, uwo bikekwa ko bafatanije kuyiba aracyashakishwa.

Amakuru umunyamakuru wa Bwiza.com yahawe n’umuvugizi wa polisi mu ntara y’uburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo, avuga ko saa cyenda z’urukerera zishyira iki cyumweru tariki ya 19 Werurwe, abajura 2 baje kuri Sitasiyo ya Essence yitwa KARAN Petroleum,bakahatwara moto TVS RE 704 U.

Akomeza avuga ko bayibye bakajya kuyihisha mu gihuru mu mudugudu wa Nyagatare, akagari ka Shagasha,umurenge wa Gihundwe muri aka karere, bagafatwa ku bufatanye bwa polisi n’abaturage bayihaye amakuru, aba bakekwaho kuyiba bakaba bamenyekanye kubera kamera z’umutekano ziri kuri iyi Sitasiyo ya Essence.

Yagize ati: “Bamenyekanye harebwe muri kamera z’umutekano ziri kuri iyi Sitasiyo, barababona, baratubwira dutangira kubashakisha,ku bufatanye n’abaturage, ni bwo uriya Ndagijimana Eric yafashwe ajya kutwereka aho bayishyize, mugenzi we arabura n’ubu aracyashakishwa.’’

Yavuze ko bibabaje cyane kubona abasore bafite imbaraga zo gukora ibyiza bakiteza imbere ari bo bakomeje kugaragara mu bikorwa nk’ibi by’ubujura,abasaba kubireka, ko polisi itazihanganira uwo ari we wese ubura kuvunikira ikimutunga, agategereza ko abandi bazavunika akabiba, ko bitazashoboka, ko ntawe uzagira icyo yiba,yamenyekanye, ngo agiheze.

Yanasabye ababishoboye, kimwe n’ubuyobozi gushyira kamera z’umutekano ahakenewe hose kuko nk’aba bafashwe kubera ko zihari, kuko ari ngombwa, zifasha cyane mu mutekano.

Ku batuye uyu mujyi bakomeje kwinubira kwibwa, ababibye bafatwa bugacya barekuwe,bakazana ubukana n’ubugome burushije mbere,bigatera abaturage ubwoba,bikaba byanatuma bamwe bahitamo inzira yo kwihanira, cyangwa guceceka ngo abo bajura batabagirira nabi, CIP Rukundo ati: “Si byo, nta mujura ufatwa ngo arekurwe. Biterwa n’uko hari ibimenyetso biba byavuze. Ariko iyo ibimenyetso byagaragaye,umujura akorerwa dosiye byanze bikunze. Uyu wafashwe agiye guhita akorerwa dosiye akurikiranwe byihuse.’’

Abajijwe icyo yizeza abaturage ku mutekano wabo n’ibyabo, yavuze ko abajura batarusha inzego z’umutekano imbaraga,kandi igishimishije ari uko abanturage bamaze kumenya gutanga amakuru, ko uwo bazajya batangira amakuru wese, bikagaragara ko koko yibye, atazajya aheza ibyo yibye, anongera gusaba abajya muri izo ngeso kuzireka kuko zitazabahira, bagakora ahubwo akazi keza katagize abandi kabangamiye, kandi ko gahari.

Moto yagarujwe iri kuri Sitasiyo ya RIB ya Kamembe igihe hategerejwe ko nyirayo aza kuyitwara.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *