Dusenge avuga ko kuba nta mwenda n'umwe wasanga mu rwibutso rwabo bibatera intimba ikomeye

Rusizi: Nta mwenda uri mu rwibutso rwa Nkanka, abashyinguyemo bose bishwe bambitswe ubusa

Abafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nkanka, mu murenge wa Nkanka, akarere ka Rusizi, bavuga ko bashengurwa bikomeye n’intimba yo kutazigera babona bimwe mu bimenyetso by’amateka ya Jenoside ku babo bahiciwe, cyane cyane imyenda bari bambaye,kuko bose babishe babanje kubambika ubusa buri buri.

Uku kwicwa urw’agashinyaguro bigera n’aho babambika ubusa burundu byabaye ku batutsi biciwe ku biro by’icyari komini Kamembe, ku kigo nderabuzima cya Nkanka no mu bikari byo kwa Padiri mukuru wa paruwasi ya Nkanka, abaharokokeye bavuga ko ari umwihariko w’iyi komini bigoye gusanga ahandi.

Binemezwa n’uhagarariye Ibuka muri uyu murenge, Dusenge Dieudonné, unashimira akarere na MINUBUMWE kuba barabonye ayo mateka mabi yahabereye, bakemeza ko uru rwibutso ruba muri 5 gusa akarere kazasigarana.

Dusenge avuga ko kuba nta mwenda n'umwe wasanga mu rwibutso rwabo bibatera intimba ikomeye
Dusenge avuga ko kuba nta mwenda n’umwe wasanga mu rwibutso rwabo bibatera intimba ikomeye

Mu kiganiro cyihariye umusaza Ruterana Thadée w’imyaka 72, waharokokeye, akaba yaranahagarariye igihe kirekire Ibuka muri uyu murenge, yahaye umunyamakuru wa Bwiza.com ubwo uyu murenge wibukaga ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abaguye aha ku Nkanka,akaba ari na we watanze ubuhamya ku byahabereye, yavuze kuri iri yicwa ry’agashinyaguro.

Uyu musaza uvuga ko ibyago bye nk’umututsi byatangiye mu 1959 ari umwana muto, abona ukuntu basenyerwa, batwikirwa, bicwa abandi bagatorongezwa, akanaza gufungwa mu byitso nyuma gato y’itangizwa ry’urugamba rwo kubohora igihugu, kuko ngo hari umuryango wa Kiliziya gatolika yari umwe mu bawuhagarariye ku rwego rw’igihugu,uko agiye mu nama I Kigali abicanyi ntibamushire amakenga, bakavuga ko ngo atari ibya Kiliziya aba agiyemo, ari amakuru aba ashyiriye inkotanyi.

Avuga ko mu cyari segiteri Nkanka, Jenoside yatangiye ku wa 7 Mata, ubwo bari baje kuri paruwasi gatolika ya Nkanka gusenga mu gitondo, batashye bamwe muri bo babafatira mu nzira barabica, abandi bageze mu ngo basanga babasenyeye banabatwikiye, abasanze nta nzu zigihari bagaruka kuri paruwasi bahunze.

Akomeza avuga ko guhera uwo munsi abahahungiraga bakomezaga kwiyongera kuko nubwo aturiye ikivu, cyahise kigotwa n’abicanyi ku buryo kuhanyura bajya muri Kongo bitari bigishobotse, babona nta handi hari ubuhungiro uretse kuri komini no kuri paruwasi.

Aha ku Nkanka, bamwe bahungiye mu bikari byo kwa padiri,abandi ku kigo nderabuzima cya Nkanka, abandi bashyirwa mu cyumba (salle) cya paruwasi, babonye bakomeje kuba benshi, n’interahamwe zikomeza kubabuza umutekano zinitwaje intwaro gakondo,basaba padiri kubasabira umuyobozi w’ishuri ribanza rya Nkanka kuko ryari irya paruwasi, kuhabahungishiriza, barabemerera bajya mu kibuga cyaho, abandi bajya mu mashuri.’’

Ruterana avuga ko itotezwa ry'Abatutsi aha ku Nkanka ryatangiye kera
Ruterana avuga ko itotezwa ry’Abatutsi aha ku Nkanka ryatangiye kera

Avuga ko umunsi wababereye mubi cyane,ari uwa 18 Mata, ubwo mu masaa tatu z’igitondo ari bwo interahamwe zazaga kubica, kuko kugeza kuri iyo tariki zicaga abari mu biturage gusa, abandi zikabazana aho kuri paruwasi zibabwira ko zibasangishije bane wabo, ari ukugira ngo zibarundanye zibicire rimwe.

Kuko ishuri ryari rizitiye, zije, n’intwaro gakondo, zibura uko zinjiramo,kuko abari bahahungiye bahise bashyira ibirindiro ku marembo yari hafi y’ayo mashuri, birwanaho baterana amabuye na zo.
Zibonye bikomeye zitabaza abapolisi ba komini bababeshyaga ko babarinze, babamishamo za gerenade, zirabakomeretsa gusa, bakomeza kwirwanaho, zibonye bazinaniye, ni bwo zagiye kwica abari kwa padiri no ku kigo nderabuzima.

Ati: “Abari kwa padiri mukuru Ngirinshuti thadée yari yabakingiranye,abicanyi bagerageza gukingura urugi biranga,barutera gerenade rurifungura. Baragiye bose babanza kubambura imyenda yose, umuntu agasigara uko yakavutse, umwana ari kumwe n’umubyeyi we, umukazana na sebukwe cyangwa umukwe na nyirabukwe, mbese biteye agahinda, barangije babicira kubamara. Babica Padiri Ngirinshuti nta wagaragaye, ntituzi iyo yari ari.”

Avuga ko byageze mu ma saa saba, Burugumesitiri wa Komini Kamembe, Mubirigi Napoléon akaza, yabona uko birwanyeho akavuga ngo yakoze ikosa,ubundi uwica inyenzi arazizinduka, nyamara bibwiraga ko aje kubarengera, ahita ajyana n’abo bicanyi, mu kanya gato barahindukira,bagaruka kwica abo batishe bose.

Abari bahungiye kuri komini na bo baricwa, abicanyi bavuga ko bazagaruka bukeye kuri 19,kwica abo bari ku kibuga cy’ishuri, babimenye nijoro bose bavamo, abicanyi baje, bababuze batangira gutaba abo baraye bishe.

Ruterana ati: “Ikibabaje ni uko,nubwo paruwasi ifite irimbi bataribashyinguyemo, bashenye ubwiherero bwo kuri paruwasi bwose babajugunyamo babambitse ubusa. Ni cyo kidushengura cyane,kuko,ubwo tujya mu zindi nzibutso, batubwira amateka yaho, bakanatwereka imyenda abishwe bari bambaye, twe ntiwabihabona kuko imyenda yose bari bayibacuje. Rushyinguyemo imibiri 573 ariko nta n’umwe twasanganye imyenda,uretse amashapure abari abagatolika bari bambaye.’’

Bagaya uwari Burugumesitiri, Muburigi Napoléon waje kugwa muri gereza ya Rusizi yari afungiyemo, kuba yarabicishije,aho yagendaga yitwaje imbunda, anambaye gisirikare kandi yari umusivili , yagombaga kugira icyo abamarira, ahubwo akavuga ngo abahutu ntibagire ubwoba barainzwe, abashishikariza kumara Abatutsi mu buryo nk’ubwo bw’agashinyaguro.

Banagaya uwari padiri mukuru w’iyo Paruwasi, Ngirinshuti Thadée wafunguwe ubu akaba abarizwa muri paruwasi ya Nyamasheke, wagiye mu nama kuri komini, ku wa 17 Mata, ikavugirwamo uko bagomba kwica abo bishe bose,ntaze ngo ababurire, akaryumaho bakarinda bicwa, batanazi iyo ari, uyu we akaba yarafunzwe agafungurwa mu buryo butavugwaho rumwe n’aba baharokokeye.

Ibi Ruterana avuga binashimangirwa n’uhagarariye Ibuka muri uyu murenge Dusenge Dieudonné, aho agira ati: “Uko ni ukuri, ni na cyo kibazo gikomeye cyane dufite. Nta mwenda n’umwe wabona mu rwibutso,ni amashapure gusa, ibyo biradushengura cyane, tukabura uko tugira.”

Ashimira icyakora akarere na MINUBUMWE bashyize uru rwibutso muri 5 z’akarere zizasigara,zikanubakwa neza,akavuga ko bifuza ko nibura mu myaka 2 rwaba rwubatswe, imibiri y’ababo irushyinguyemo ikisanzura.

N’abahibukira bakisanzura,hakajya ibisabwa nk’ibyo basanga mu zindi ,nubwo hari ibimenyetso by’amateka y’ibyahabereye, nk’iyo myenda, batazabona, ariko ibindi bikazaba bibasha kuhaboneka, urusuye akabisanga.

Mu bibazo Ibuka yagaragaje, hari icy’abakeneye inkunga y’imishinga ibateza imbere,imaze guhabwa abantu 7 gusa, mu bayikeneye 630, imiryango 5 isa n’iba hanze, n’iba mu nzu zishaje cyane, abatagira nimero zo kwivurizaho bakiri benshi, abakuze cyane badahabwa inkunga y’ingoboka, abanditsi n’abahanzi b’amateka y’ibyahabereye badafashwa gusohora ibihangano byabo, n’ibindi bifuza gukemurirwa.

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dukuzumuremyi Anne Marie, yababwiye ko, mu bushobozi akarere gafite, bitaweho cyane kuko nko ku nzu 70 bubakira abarokotse mu karere kose, Nkanka ubwayo ifitemo 8.

Umwaka utaha bariya 5 bavuzwe bakazubakirwa,n’ibindi byose basaba bikazagenda bibonerwa ibisubizo uko ubushobozi buboneka,kuko nk’akarere na MINUBUMWE baticaye ubusa mu guhangana n’ibi bibazo.

Depite Uwambaje Aimée Sandrine wanabaye Gitifu w’uyu murenge, na we yishimiye kuba uru rwibutso rwa Nkanka ruri mu zasigaye bitewe n’amateka y’ibyahabereye , ubwe azi nk’uwahayoboye, kwihutishwa kubakwa neza akavuga ko agiye kubikurikiranira hafi.

Aboneyeho gusaba abarokotse gukomeza guhangana n’ibibazo baharanira kwiyubaka, bakanafataniriza hamwe n’abandi baturage kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, n’ikindi cyose cyabagaruramo umwiryane.

Depite Uwambaje yasabye Abarokokeye aha ku Nkanka gukomeza ubutwari bwabo bwo kwihangana no guhangana n'ibibazo byose bahura na byo
Depite Uwambaje yasabye Abarokokeye aha ku Nkanka gukomeza ubutwari bwabo bwo kwihangana no guhangana n’ibibazo byose bahura na byo

Abayobozi banyuranye bifatanya n'abaturage ba Nkanka mu gikorwa cyo kwibuka
Abayobozi banyuranye bifatanya n’abaturage ba Nkanka mu gikorwa cyo kwibuka

Abaturage basabwe kwirinda icyo ari cyo cyose cyabagaruramo umwiryane
Abaturage basabwe kwirinda icyo ari cyo cyose cyabagaruramo umwiryane

Abayobozi n'abaturage mu rugndo rwo kwibuka akaga Abatutsi bari bahungiye aha ku Nkanka bahuye na ko
Abayobozi n’abaturage mu rugndo rwo kwibuka akaga Abatutsi bari bahungiye aha ku Nkanka bahuye na ko

Muri iyi nyubako yari ibiro bya komini Kamembe no mu nkengero zayo hiciwe Abatutsi benshi babanje kwambikwa ubusa n'ababicaga
Muri iyi nyubako yari ibiro bya komini Kamembe no mu nkengero zayo hiciwe Abatutsi benshi babanje kwambikwa ubusa n’ababicaga

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *