Screenshot_20250609-1546472-709x375

Rutshuru: Inyeshyamba za M23 zongeye gucakirana na FARDC/Wazalendo muri Nyanzale

Ibibazo by’umutekano bikomeje kuba bibi mu Mujyi wa Nyanzale, muri Teritwari ya Rutshuru, muri Kivu y’Amajyaruguru, aho bivugwa ko  imirwano yongeye kubura ku Cyumweru, itariki ya 22 Kamena nyuma ya saa sita hagati y’abarwanyi ba Wazalendo n’inyeshyamba za AFC-M23, bikarangiza mu buryo butunguranye umutuzo wari wagaragaye mu gitondo.

Mu mujyi hose humvikanye urusaku rukomeye rw’amasasu, bibiba ubwoba mu baturage. Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace agera kuri Rsdio Okapi abitangaza, abasivili bari bamaze gusubira mu ngo zabo i Nyanzale nyuma y’igihe gito baravanwe mu bya bo, bifungiranye mu ngo zabo, batinya ko imirwano ikomera.

Abatangabuhamya bavuze ko mu gace gakikije aho hari abarwanyi ba Wazalendo (VDP), mu gihe inyeshyamba za M23 zikomeje kugerageza kwigarurira umudugudu bituranye wa Kiyeye, muri Gurupoma ya Kihondo.

Mu gitondo, Abazalendo bo mu mutwe wa CMC bari basohoye itangazo ryamagana igitero cya bombe bavuga ko cyagabwe ku mijyi myinshi, harimo Nyarubande, Burambo, Muhanga, centre ya Kihondo, na Kiyeye, cyabaye ku wa Gatandatu.

Batangaje ko bifuza gusubiza vuba ibyo basobanuye nk’ubushotoranyi. Hagati aho, ngo indi mirwano yabereye hafi ya Katsiru, hagati ya M23 na Wazalendo na none.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *