Abakorera mu i santere y’ubucuruzi ya Congonil mu karere ka Rutsiro barinubira ko nta bwiherero rusange buyirangwamo.
Bamwe mu baganiriye na BWIZA batangaje ko ubuyobozi busa nk’aho bwabirengagije, kuko imyaka iciyemo ari myinshi baremeye kububakira ubwiherero rusange ariko uko imyaka ishira indi igataha, bose babirenza ingohe.
Uyu twahinduriye izina tukamwita Maniragaba, acururiza mu i santere y’ubucuruzi ya Congonil, ariko ntiyumva ukuntu ibyo bemerewe n’akarere bidakorwa.
Ati:”Imyaka uko ishira indi igataha, ubuyobozi bw’akarere bwagiye bwemera ko bugiye kubaka ubwiherero rusange mu isantere y’ubucuruzi ya Congonil, ariko imyaka uko ishira indi igataha biba nk’inzozi zaheze mu cyumba.”
Akomeza avuga ko baganirijwe kenshi, ndetse ubuyobozi bukabereka ko bufite ibisigara bya Leta bwakubakwamo, ariko nubu bacyibaza icyabuze.
Undi muturage ucururiza muri iyi santere iyo umukiriya ashatse kwiherera babura aho bamwerekeza, bikabasigira isoni n’ikimwaro kandi biyita ko bakorera mu isantere y’umutima w’akarere.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe imibereho myiza, Umuganwa Marie Chantal mu kiganiro na BWIZA yavuze ko iki kibazo batari bakizi, ariko ubwo bakimenye bagiye kugishakira igisubizo.
Ati:”Iki kibazo ntabwo bari barakitugezaho, ariko ubwo tukimenye reka tuzabasure dushake igisubizo kirambye.”
Santere y’ubucuruzi ya Congonil iri muri metero nke uvuye ku biro by’akarere ka Rutsiro, by’umwihariko ikaba ari nayo y’umujyi w’aka karere.



