IMG-20250917-WA0028_copy_1000x666

Rutsiro: Abaturage biruhukije nyuma yo kwegerezwa ibitaro

Abaturage bo mu murenge wa Boneza w’akarere ka Rutsiro, bagaragaje ibyishimo nyuma yo kwegerezwa ibitaro bivura indwara zitandukanye bitezeho kubaruhura urugendo rurerure bakoraga bajya kwivuza.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Nzeri ni bwo ibi bitaro byiswe Kivu Hills Medical Center byatashywe, bikaba byarubatswe na Arise Rwanda Ministries.

Abaturage baganiriye na BWIZA bayibwiye ko ibi bitaro byaje ari igisubizo kuri bo, dore ko bamwe bajyaga bahabwa ‘transferts’ zo kujya kwivuriza ku bitaro bya Kibuye cyangwa ibya Murundi bakabura uko bajyayo, kubera urugendo rurerure.

Uwitwa Pasiteri Kubwimana Antoine yagize ati: “Turashima ubuyobozi bwite bwa Leta bwatwegereje bino bitaro, byaje bikenewe. Ngira ngo nawe n’amaso araguha, kuba abaturage bashobora kugera hano saa cyenda z’igitondo ni ibigaragara ko bari banyotewe n’ibi bitaro.”

Yakomeje agira ati: “Hari uwo bandikiraga Transfert akabura uburyo n’ubushobozi, akamara igihe akiyifite yarabuze uko yagera ku bitaro bikuru nko ku Kibuye ni ho hari ibitaro byadufashaga cyane ariko n’i Murundi birahari, gusa nk’umuturage bahaye Transfert yo kujya ku Kibuye byagoranaga cyane; amatike udafite nka Frw 10,000 yo kugenda no kugaruka ntabwo wajya hariya ku Kibuye.”

Bahemukiyiki Jeannette we usanzwe ari umujyanama w’ubuzima, we avuga ko usibye kujya kwivuriza ku Kibuye n’i Murundi hari n’abaturage byabaga ngombwa ko bakora urugendo bajya kwivuriza i Gisenyi mu karere ka Rubavu.

Yunzemo ati: “Ubu turashima Imana na Arise Rwanda itwegereje ibitaro hafi no kujya twivuza tutavunitse, turabashimiye cyane.”

Undi mujyanama w’ubuzima witwa Uzamushaka Anatalie avuga ko bataregerezwa biriya bitaro abaturage byarangiye babarembeyeho, bikabagora kubaherekeza kwa muganga.

Uyu avuga ko hejuru y’ibi bibazo hiyongeraho urugendo rw’amasaha abarirwa mu munani bakoreshaga bajya banava kwivuriza i Karongi, byaba ngombwa bamwe bakanacumbika kubera kubura abaganga.

Uyu mujyanama w’ubuzima yishimira kuba we na bagenzi be bagiye kujya bajya kwivuza bagenza amaguru kuko batazongera gukora urugendo rurerure.

Yashimye kandi ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwabegereje biriya bitaro, ati: “Turashima Arise Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo, tugashima n’Umukuru w’Igihugu wemeye ko iri vuriro ryubakwa muri uyu murenge wacu wa Boneza, ariko by’umwihariko nk’umujyanama w’ubuzima ndishimiye cyane kuko muri uyu mudugudu ninjye wari ushinzwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi biranshimishije cyane, sinzi uko nabivuga.”

Usibye kuba abanya-Rutsiro bishimira kuba begerejwe biriya bitaro, banishimira kuba byaratangiye kubavura bakoresheje ubwishingizi bwa mutuelle de Sante.

Umuyobozi wa Arise Rwanda Ministries, Gasangwa John yabwiye itangazamakuru ko usibye ririya vuriro hari n’ibindi begereje abanya-Rutsiro, birimo amashuri y’incuke yubatswe mu murenge wa Boneza, ishuri ry’imyuga, gufasha abagore gukora ubucuruzi buciriritse no kubaha inguzanyo, kuba bamaze gutanga inka zirenga 600 muri gahunda ya Girinka, guhugura abantu b’ingeri zitandukanye ndetse n’ubuvuzi bw’ibanze.

Yavuze ko ibitaro byatashywe abyitezeho “gutanga ubuvuzi bwiza kandi buhendukiye abaturage”.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro, Matabaro Bernard, yavuze ko usibye kuba Arise Rwanda igira uruhare mu mibereho ya buri munsi y’abaturage yanafashije abatari bake kubona akazi, ubwo hubakwaga biriya bitaro.

Yagize ati: “Iri vuriro rero mu by’ukuri ritangira wabonaga ari ibintu bigoye, ariko Gasangwa afite ibitekerezo byagutse birenze ibyo tubona muri ako kanya. Imyaka itatu irashize abaturage bacu bafite akazi, nkavuga ko mbere y’uko ivuriro ritangira inyungu twatangiye kuzibona. Turashimira rero izi nshuti zacu zaturutse muri Amerika,…ndashima ko ibibazo by’uburwayi abaturage bari bafite byakemutse.”

Uyu muyobozi kandi yagarutse kuri bamwe mu barwayi yavuze ko bari bamaranye igihe kirekire uburwayi bukomeye, ariko bakaba barakize nyuma yo kuvurirwa muri Kivu Hills Medical Center.

Indwara zivurirwa muri ibi bitaro zirimo amaso, amenyo, umutwe, umugongo n’izindi.

Kuri ubu ibi bitaro byakira abarwayi bivuza bataha, gusa bifite intego y’uko mu myaka ibiri iri imbere bizaba byamaze kugera ku rwego rwo kuvura abarwayi bose; mu gihe mu yindi izakurikiraho bigomba kugera ku rwego rw’ibitaro byigisha.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *