Turikumwe Jean Pierre wo mu karere ka Rutsiro arembeye mu bitaro bya Mmurunda hafi gupfa nyuma yo gukubitwa akagirwa intere akanzwe ubugabo ndetse umuhogo bakawumena ku buryo atabasha kurya, kunywa no kuvuga.
Urugomo Turikumwe yakorewe mu ijoro rya Noheri y’umwaka dusoje, rwabereye mu murenge wa Ruhango, akagari ka Nyakarera ho mu mudugudu wa Marabuye.
Amakuru BWIZA ifite n’uko Turikumwe aho arembeye mu bitaro nta murwaza afite, kandi arembye bikomeye kuko asa nk’utegereje urupfu, kuko ubugabo bwabyimbye nyuma yo kubukurura bakanamumena umuhogo nk’uko umuntu wa hafi wamusuye ejo hashije yabidutangarije.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu, tariki 03 Mutarama 2025 Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’inzego z’ibanze bataye muri yombi batatu mu bakekwaho kugira uruhare mu rugomo Turikumwe yakorewe, nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, SP. Twizere Karekezi Bonaventure yabitangarije BWIZA.
Ati “Batatu mu bagize uruhare mu rugomo rwakorewe Turikumwe batawe muri yombi, ndetse bashyikirizwa Urwego rw’Ighugu rw’Ubugenzacyaha, kugira ngo babazwe ibyo bakekwaho.”
Karekezi akomeza avuga ko Polisi y’u Rwanda iri maso kandi ko itazihanganira ibikorwa by’urugomo ruganisha ku gukubita no gukomeretsa.
Icyaha cyo gukubita no gukomeretsa gihanwa n’ingingo y’ 121 y’itegeko No68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Ingingo ya 121: Gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake Umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).
Iyo icyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka umunani (8) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).
Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye indwara cyangwa kudashobora kugira icyo umuntu yikorera ku buryo budahoraho, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).
Iyo byateye indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo yikorera, kubuza burundu urugingo rw’umubiri gukora no gutakaza igice cy’umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).
Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byagambiriwe, byategewe igico, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).
Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka cumi n’itanu (15) ariko kitarenze imyaka makumyabiri (20) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).





