IMG-20250102-WA0012

Rutsiro: Baratabaza, inyamaswa yo muri Parike ibarira amatungo bagapfukiranwa

Hari bamwe mu baturage bo mu karere ka Rutsiro batabaza Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu bavuga ko inyamaswa yitwa (Imbaka) iva muri Parike ya Gishwati-Mukura ikabarira amatungo ariko Ubuyobozi bukabapfukirana.

Abaturage iyi nyamaswa yaririye amatungo mu murenge wa Mukura ni benshi, ariko abaganiriye na BWIZA bavuga ko Ubuyobozi bukomeza kubabindikiranya, bukabeshya ko ari imbwa zabaririye amatungo kugira ngo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere RDB kitabishyura.

Mu ntangiriro za 2020 abaturage baturiye iyi pariki ya Gishwati – Mukura bagaragaje kenshi ikibazo cy’inyamaswa zibatera mu biraro zikica inyana n’andi matungo baba boroye.

Nyuma gato Ubuyobozi muri 2022 nibwo bwahagurutse buhiga iyi nyamaswa ndetse bwemeza ko yishwe, abaturage bo bavuga ko bakomeje guhura n’ikibazo cy’inyamaswa zibangiriza.

Umwe muri abo baturage witwa Ntawizera Nyandwi wo mu Murenge wa Mukura, akagari ka Kageyo ho mu mudugudu wa Kimishishi yabwiye BWIZA ko inyamaswa ibarira amatungo yitwa imbaka bagashengurwa n’uko Ubuyobozi bubyirengagiza.

Ati “Tariki 01 Nyakanga 2024 inyamaswa yitwa imbaka yavuye muri Parike iraza mu kiraro yica ikimasa cyanjye ndetse irakirya ariko ntiyakimara, cyari gifite agaciro hagati y’ibihumbi 500 – 600 Frw, Komite y’umudugudu inkorera raporo, akagari n’umurenge baransinyira ngo nzishyurwe, ariko ngeze kuri Polisi bafatanyije n’abakozi ba RDB batangira ku mbindikiranya bavuga ko ari imbwa zanyiciye ikimasa, ariho duhera dusaba ko Ubuyobozi bwo hejuru bwaturenganura.”

Akomeza avuga ko iyi nyana kugira ngo ishyingurwe Ubuyobozi bw’umudugudu bwafotoye bukohereza amafoto ku bakozi ba RDB na Veterineri w’umurenge, ari nabo batanze uburenganzira, agakomeza yibaza uko byaje guhinduka ngo Inka ye yishwe n’imbwa bikamushobera.

Avuga ko kandi yashenguwe ni uburyo Abakozi ba RDB bamushinyaguriye ngo ikimasa cye impamvu imbwa zakiriye, ngo byatewe n’ikiraro kitajyanye n’igihe yororeramo, banamushinja uburangare bwo kuryama agasinzira, ari naho ahera asaba kurenganurwa.

Undi muturage nawe wo muri uyu murenge nta minsi myinshi yakurikiyeho maze iyi nyamaswa iraza nawe imurira amatungo (intama) yari yoroye nawe akavuga ko yasigiwe ibikomere no gushinyagurirwa ko zariwe n’imbwa, aba bose bagasaba ko bahabwa ubutabera, kuko basanga Parike (Ishyamba) ya Gishwati – Mukura na RDB iyicunga byarababereye ikibazo aho kubabera igisubixo.

Bati “Parike yatubereye nk’umuturanyi mubi, kuko worora agatungo ngo kazakugoboke, ibisimba bikayivamo bikaza bikakica, wowe ugasigara mu bukene n’ubuyobozi nabwo bukabeshyera imbwa.”

Nyamara nk’abaturage baturiye Pariki basabwa kutagira icyo batwara iyo nyamaswa cyangwa ngo bayihigire bayice, kuko yabasubije inyuma.

Nubwo inzego z’umutekano zari zatangaje ko inyamaswa ibicira amatungo yishwe muri 2022, abaturage bavuga ko bagize agahenge k’igihe gito kuko bitarambye, hongeye kuboneka izindi nyamaswa bagasaba ko habaho kwishyura abangirijwe no gushyiraho uburyo bwo gukumira izi nyamaswa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ndayambaje Emmanuel mu butumwa bugufi yahaye BWIZA yavuguruje ibikubiye muri Raporo yakorewe umuturage witwa Ntawizera Nyandwi.

Ati “Ku kimasa cy’Umuturage cyariwe n’inyamaswa, navuganye na Police bambwira ko basanze ar’imbwa yayiriye kansi ngo bafite n’ibihamya by’abaturage bayibonye. Gusa twebwe turabasinyira Polisi na RDB iyo basanze ar’imbwa birahinduka, rwose ntabwo biba ihame ngo yishyurwe kubera ko twamusinyiye.”

Uretse kuba abaturage bagaragaza ko inyamaswa zivuye muri Pariki zibarira amatungo, abatuye mu Murenge wa Mukura bavuga ko zibangiriza amazi, abandi bakavuga ko zibangiriza n’imyaka nyamara ntibabone aho babariza.

Raporo yo kuva muri 2020 kugeza mu mpera za 2023 ku kibazo cy’inyamaswa zica amatungo y’abaturage yagaragazaga ko habaruwe amatungo 100 yishwe n’inyamaswa mu nkengero za Parikiya Gishwati -Mukura.

Muri Gashyantare 2016 nibwo ishyamba kimeza rya Gishwati – Mukura ryagizwe Pariki, rikaba riherereye mu ruhererekane rw’Imisozi y’isunzu rya Congo-Nil rikora ku turere twa Rutsiro, Nyabihu, Rubavu na Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba ikagira ubuso bwa hegitari 3,558.

Parike ya Gishwati – Mukura abayituriye bavuga ko yababereye umuturanyi mubi (

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *