Kuri uyu wa Gatandatu ubwo hasozwaga shampiyona y’Icyiciro cya kabiri, Amakipe yahuriye ku mukino wa nyuma yari yaramaze kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere, ahura ahataniye igikombe cyaje kwegukanwa na Rutsiro FC itsinze Vision FC ibitego 2-1.
Ikipe ya Rutsiro FC yatwaye igikombe ndetse ihabwa na Miliyoni 8 Frw ziherekeza igikombe, ikaba igarutse mu cyiciro cya mbere nyuma y’umwaka umwe imanutse mu cyiciro cya kabiri.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Kamena 2024, nibwo kuri sitade ya Kigali Pelé Stadium habereye uyu mukino wa nyuma usoza imikino ya kamarampaka yo gushaka izizamuka mu cyiciro cya mbere, zijya gusimbura Etoile de l’Est na Sunrise FC zamanutse mu cyiciro cya kabiri.
Igitego cya mbere Rutsiro ari nacyo rukumbi cyabonetse mu gice cya mbere, cyatsinzwe ku munota wa 24′ na Kwizera Eric.
Ku munota wa 52′ binyuze muri Nsengimana Richard, ikipe ya Vision FC yishyuye igitego yari yatsinzwe na Rutsiro FC, maze ibitego biba 1-1.
Rutsiro FC itashakaga gutakaza uyu mukino, no kwihorera kuri Vision FC yayitsinze igitego 1-0 kuri Sitade Mukebera, mu mukino ubanza Nizeyimana Jean Claude uzwi nka Rutsiro ku munota wa 80′ yashyizemo igitego cy’umutekano ari nacyo cyabaye icya nyuma muri uyu mukino.
Guverineri w’intara y’iburengerazuba, Dushimimana Lambert aherutse gutangariza Bwiza.com ko byari biteye isoni kubona amakipe abiri (Rutsiro FC na Espoir FC) yo muri iyi ntara yari yaramanutse mu cyiciro cya kabiri.
Icyo gihe yavuze ko bagiye gukora ibishoboka byose aya makipe akagaruka mu cyiciro cya mbere, ni ubwo Ikipe ya Espoir FC kubera amakosa yakoze yo gukoresha ibyangombwa bitemewe, byayimanuye mu cyiciro cya gatatu nyuma yo kuvanwaho amanota asaga 50.






