Abakozi b’akarere ka Rutsiro barimo Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Manihira, Basabose Alex, kumwe n’Umukozi w’uyu murenge witwa Hategekimana Victor, usanzwe ashinzwe iterambere ry’ishoramari bafunzwe bakekwaho gukoresha nabi umutungo wa Leta.
Basabose Alex na Hategekimana, Bwiza ifite amakuru ko batawe muri yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, tariki 07 Mutarama 2025.
Aho ku munsi w’ejo hashize Hategekimana yiriwe mu kazi nk’ibisanzwe, ariko ku mugoroba yataha aho asanzwe acumbitse hazwi nko mu Muyira agatabwa muri yombo, ndetse agahita ajya gufungirwa kuri RIB Sitasiyo ya Rusebeya.
Ni mu gihe Basabose wari umaze igihe mu gihano cyo guhagarikwa amezi atatu adahembwa, yatumijweho kitarangiye akaza kwitaba RIB Sitasiyo ya Gihango nawe agahita atabwa muri yombi.
Bwiza amakuru ivana ku bantu ba hafi b’umuryango wa Basabose n’uko Abakozi ba RIB Sitasiyo ya Muyumbu, ho mu karere ka Rwamagana bari bamaze iminsi bajya kumushakisha ngo abitabe, ndetse ubwo baherukagayo bakaba barasanze yagiyekwa muganga, kuko amaze iminsi arwaye.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative uri no mu bakoze Raporo ihamagaza aba bakozi mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa BWIZA yigaramye ibyo kuba aya makuru ayazi.
Ati “Amakuru ku itabwa muri yombi ry’abo bakozi ni mashya, gusa reka tubaze urwego rwabataye muri yombi, dore ko natwe tuyamenye ubu.”
BWIZA kandi yagerageje kuvugisha Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry nawe adusaba ko ko twamwandikira ubutumwa bugufi, gusa kugeza ubwo twatunganyaga iyi nkuru yari ataradusubiza.
Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko Dosiye ifunze aba bakozi ari iyo kuba barashyizeho Koperative ya baringa maze bakayihesha amafaranga Miliyoni 2 Frw ya VUP asanzwe afasha abaturage kwivana mu bukene.
Basabose Alexis yari mu bakozi 13 bafungishijwe n’akarere ka Rutsiro muri 2020 ubwo yari akiri umukozi ushinzwe Imari n’Ubuyobozi (DAF), ndetse urukiko rwisumbuye rwa Karongi rubagira abere, aribwo yahise ahabwa inshingano zo kujya kuyobora imirenge itandukanye.
Mu mpera za 2024, Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro bwamuhagaritse mu nshingano igihe cy’amezi atatu adahembwa bumushinja kwakira indonke z’umugwizatunga ucukura amabuye y’agaciro, akamukoreshereza umuhanda werekeza aho acukura mu buryo bw’imiganda.




