Rutsiro: Meya yasabiye imbabazi kuba yinjiye mu rusengero rwa ADEPR atambaye ‘kositime’

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Mulindwa Prosper, yasabye imbabazi abayoboke b’itorero ADEPR kubera ko yinjiye mu rusengero rwabo atambaye ikote (kositime) kandi atari uko aribuze.

Ibi yabivuze kuri uyu wa 5 Ukwakira 2023 ubwo yari mu iteraniro mu rurembo rwa Rubavu ryabanjirije igikorwa cyo guha inkunga abibasiwe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi mu ntangiriro za Gicurasi.

Meya Mulindwa yasabye abayoboke ba ADEPR gufasha ubuyobozi bwa Leta gushakira inkunga abaturage bose bibasiwe n’ibiza, hatitawe ku matorero basengeramo, kuko ngo umuturage ubayeho nabi ntashobora kujya aho abandi bari.

Yagize ati: “Umwana utaragiye ku ishuri mwagize ngo yaza hano ? Ntabwo aza hano. N’inama dutumiza mu nzego za Leta, na zo ntabwo bazizamo. Ni abantu baba biheje muri sosiyete. Uwo muntu ntabwo aba agishobora kugira isuku, kugura umwambaro mwiza.”

Ageze ku mwambaro, yasabye aba bakirisitu imbabazi, ati : “Ubu nanjye ninjiye hano, nsanze abandi bambaye amakositime, numva ngize ipfunwe. Mumbabarire, ni ukubera ahandi nari nanyuze kandi ntari kujyanayo kositime. Ariko ubundi ndayifite ni ukuri kandi nubaha urusengero cyane.”

ADEPR iri mu cyumweru yahariye umuryango. Biteganyijwe ko kizarangira ku Cyumweru, tariki ya 8 Ukwakira 2023.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *